apotre_mutabazi-4ac4c

Apotre Mutabazi agiye kumurika igitabo kibumbatiye amahame 10 yagufasha kugera k’ubutsinzi yise” The Code of Success”

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 1, 2016

Umwanditsi , intumwa y’ Imana ( apotre ) Mutabazi  kabarira  wanyekanye cyane ku gitabo  yanditse  yise “ Nshaka  Gukiranuka kandi Nshaka Gukira “ cyakoze  ku mitama  yabenshi   biciye  mu butumwa […]




Umwanditsi , intumwa y’ Imana ( apotre ) Mutabazi  kabarira  wanyekanye cyane ku gitabo  yanditse  yise “ Nshaka  Gukiranuka kandi Nshaka Gukira “ cyakoze  ku mitama  yabenshi   biciye  mu butumwa bwigisha abatuye isi uko wakira  ukanakiranuka , tariki 04  nzeri 20116  kuri Classic Hotel azashyira ahagagara igitabo  kibumbatiye inkingi 7  za gufasha  kugera kubutsi  mubyo ukora  byose  yise  “ The Code of Success”

Résultat de recherche d'images pour "Apotre Mutabazi"
Apotre Mutabazi Kabarira

Apotre Mutabazi  kabarira  yatangiye umurimo w’ Imana  yifuza  kuba umuvugabutumwa gusa  biciye  muri minisiteri y’  Ivugabutuma yise “ the word for Nations “  nyuma yaho Imana  yaje kumusaba gushinga itorero rya  “HOLY OF HOLIES CELEBRATION CENTER” yashinze  mu mwaka  wa 2014 7ushyira 2015.

Igitabo “ The Code of  Success” cy’ itumwa ( Apotre )Mutabazi  Kabarira gikubiyemo ubutumwa  bukomeye  bushingiye   kuri  Bibiliya igaragaza inkingi 7 z’ubutsinzi (7PILLARS OF SUCCESS) arizo : Kurama, Amahoro, Ibyishimo, Igikundiro, Icyubahiro, Ubukire no Kwamamara., zikaba   byumwihariko zikubiye  mu Mahame 10    akubiye mu  ubutumwa  bwimbitse buhamagarira  abatuye isi  gukora icyo Imana  yabaremeye  bakir mu Isi,.

Dore amwe mahamwe  agaragara muri iki gitabo

1.Tumbera kucyo ukunda gukora  n’ ubwo waba utagihemberwa

2.Ujy  utegura uko wagera ku ntego yawe kandi ubyereke Imana

3 .shaka ubumenyi bushoboka muri byose  ukora

4.koresha ubwonko bwawe b’ iburyo  n’ ubw’ ubumoso

5. Byaza umusaruro ibigufitiye akamaro n’ ibindi ……

Intumwa  Mutabazi kabarira  yatangarije ibyiringiro .rw  ko  iki gitabo gikubiye  ubutumwa  yahumecyewe n’ umwuka wera   bw’ inkingi 7 zakugeza kubutsinzi kizashyirwa  ahagagara  taliki 4 nzeri 2016 kuva kw’isaha ya saa kumi z’umugoroba bizabera Kicukiro Sonatube muri Classic Hoteli kwinjira ni ubuntu

Ntuzacikwe n’ikiganiro  kirambuye   ibyiringiro.rw  yagiranye  n’ Intumwa Mutabazi Kabarira  kubigendanye n’ uko yinjiye  mu bwanditsi

@ibyiringiroRw 

(Visited 10,316 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo