1471887939_adepr1

Nyuma y’ imyaka 75 itorero ry ‘ Adepr ribayeho , abavugizi baryo bagizwe ba Musenyeri bucece .

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 23, 2016

Itorero ry’ adepr  nyuma y’ imyaka 75  ribayeho  n’ ubwa mbere mu mateka  yaryo  habayeho  abapasitori  bashyirwa  kuntera (  cyikiciro ) cy’ abasenyeri  , nubwo bitamenyerewe ariko  ntibyatumye bitabaho  kuko […]




Itorero ry’ adepr  nyuma y’ imyaka 75  ribayeho  n’ ubwa mbere mu mateka  yaryo  habayeho  abapasitori  bashyirwa  kuntera (  cyikiciro ) cy’ abasenyeri  , nubwo bitamenyerewe ariko  ntibyatumye bitabaho  kuko   ku nshuro yambere mu mateka   mu buryo  abakrisito  batamenye  himitswe  bucece  abavugizi bakuru  b’ itorero ry’ adepr  aribo  Sibomana Jean na Tom Rwagasana nk’ basenyeri ( Bishop).

ADEPR: Mu ibanga rikomeye Sibomana na Tom bizamuye mu ntera bajya ku rwego rwa Musenyeri (Bishop)

Mu mateka  no mu myemerere y’ itorero adepr mu Rwanda   urwego  rukuru rwari  hejuru  cyane rwari urwa  Reveland Pastor ,kwitaliki  22 Kanama  2016 nibwo iyi nkuru yatangiye gusakara mu bantu cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga hagara  impapuro zibyemezo birirho umukono w’ umuyobozi mukuru  w’ Itorero Adepr bibanziririzwa n’ intera ya Bishop .

Bikaba bikomeje kugaragaza ko  uko  imyaka  igenda ishira indi ikaza ariko hakomeza  hakomeje kuzamo impinduka zitari zimenyerewe, izo bamwe bari kwita iterambere abandi bakazita ubuhenebere mu itorero ry’Abanyamwuka.

 

Bishop Sibomana Jean umuvugizi mukuru wa ADEPR

Nkuko tubikesha itohozwa ryakozwe na Inyarwanda.com rivuga ko abavugizi ba ADEPR bamaze igihe bahawe iri zina rya Bishop nubwo nta muhango wigeze ubaho wo kwimika aba bakozi b’Imana nkuko dukunze kubibona ku bandi bose bazamurwa mu ntera bagashyirwa kuri uyu mwanya.

Umwe mu bapasiteri bakomeye muri ADEPR tutari butangaze izina rye, yavuze ko abavugizi bakuru ba ADEPR basigaye ari aba Bishop nyuma y’inama ngarukamwaka y’abashumba yo kuwa 17-18 Kanama 2016 igafatirwamo umwanzuro wo kubaha iyo ‘Title’.

Mu myanzuro y’iyo nama ntabwo basobanuye neza niba hari abandi bapasiteri bazahabwa iri zina, gusa bashobora kuzaboneka nyuma na cyane ko muri iri torero harimo benshi bari basanzwe bari ku rwego rwa Rev Pastor kimwe nk’aba bavugizi ba ADEPR bizamuye mu ntera.

Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije wa ADEPR

Ntibyadukundiye kuvugana n’umuvugizi mukuru w’iri torero Bishop Sibomana Jean ngo tumubaze niba hari umuhango uteganyijwe wo kubimika ku mugaragaro, gusa amakuru mpamo ni uko iri zina batangiye kuryitwa no kurikoresha mu murimo y’itorero.

Iyimikwa ry’ umuvugizi mukuru Sibomana Jean na Tom Rwagasana ryateye  urujijo benshi mubakristo b’ itorero Adepr   bituma  benshi  barushaho kugira  imitima ihangayikiye itorero ryabo  dore ko byakozwe bucece  ntabakristo  babizi .

Intera yo kuba  Bishop ni  n’ urwego  wrubashywe cyane imwe hano mu Rwanda na bamwe mu bapasiteri, rikaba rukurikira Apotre (Intumwa) ku bantu bahabwa  urwego  baba bimitswe cyangwa se biyimitse dore ko hari n’babarwiyitirira  atarigeze aba na Pasiteri. Mu Kinyarwanda umupasiteri witwa Bishop cyangwa se Musenyeri (Imana/Umwami wanjye) ni umuntu ureberera amatorero (Overseer) muri Diyoseze cyangwa se afite itsinda ry’abapasiteri ayobora, gusa hari abaryiyita nta n’abakristo 100 bayobora mu gihugu bakavuga ko ari umuhamagaro Imana yabahaye mu gihe Bishop ari izina ry’icyubahiro ritari rikwiye kuvogerwa na buri umwe wese.

 

imanishimwed@gmail.com

IBYIRINGIRO.RW

 

 

 

(Visited 18,879 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo