DSC_0106-696x462

Menya amateka ya Musenyeri mushya wa diyosezi ya Gikongoro “ Hakizimana Célestin.”

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 22, 2016

  Dore ikiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa izubarirashe.rw dukesha  iyi  nkuru Ibyiriongiro: Hashize umwaka n’amezi 7 mugizwe Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro. Akazi ko kuba Musenyeri murakabona mute? Mgr Hakizimana: […]




Musenyeri Hakizimana Célestin, Umushumba mushya wa Diyoseze Gatulika ya Gikongoro

 

Dore ikiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa izubarirashe.rw dukesha  iyi  nkuru

Ibyiriongiro: Hashize umwaka n’amezi 7 mugizwe Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro. Akazi ko kuba Musenyeri murakabona mute?

Mgr Hakizimana: Ntabwo nabyita ko ari akazi ahubwo ni ubutumwa. Ni ubutumwa bukomeye kuko ni ukuyobora abakirisitu, abapadiri, abantu bize bazi ubwenge,… kubayobora mufite ibitekerezo bitandukanye ntabwo byoroshye. Ariko icya ngombwa ni uko dusangiye ubutumwa, kubayobora neza ni ukuganira na bo ukabaha urugero rwiza. Abakirisitu bo nta kibazo kuko umuntu aba yari mu mashuri uburyo ubacunga kandi njye mbitaho nyuze ku bapadiri.

Uyu murimo ukomera bitewe na Diyosezi uko iteye kuko Diyosezi ya Gikongoro ni diyosezi yababaye, iri ahantu ho mu misozi, ku butaka butera,… ibyo byose bituma ubutumwa bw’Umwepisikopi buremera kuko nk’urugero nk’iyo imvura igwa hari ahantu ntagera. Kandi buriya abakirisitu nk’umutungo wa mbere wa kiliziya, iyo bashonje ubutumwa bwawe ntibugenda neza.

Bituma dukora uko dushoboye kugira ngo imirimo izamura abakirisitu ngo bagire imibereho myiza tuyibandaho cyane tubifashijwemo na Caritas yacu ngo turere abakirisitu bafite ubuzima bwiza kugira ngo roho nzima ibe mu mubiri muzima.

Kuko ubutaka bwa Gikongoro (icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro) busharira, hari paruwasi zimwe ujyamo ugasanga abaturage bashonje bityo ugasanga kugira paruwasi kugira ngo zibesheho bigoye kuko abakirisitu bagomba kubanza kwibeshaho.

Muvuze ko ari “Diyosezi yababaye”. Ni mu buhe buryo yababaye?

Navuga ko yababaye ku buryo bubiri kuko kuva mu mateka ya Gikongoro mu ntambara zagiye ziba mu Rwanda kuva mu 1959, 1963, 1973, noneho bigeze mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi ho hari abantu yakomerekeje cyane, yamazeho abantu.

Paruwasi za Gikongoro, Cyanika, Kibeho, Muganza na Kaduha ni paruwasi rwose ugeramo ukabona koko n’ibyo bikomere biracyahari, ku buryo no kuhigisha ubutumwa urigengesera kugira ngo hatagira uwo ukomeretsa kandi no kugira ngo ubabyutse hagomba imbaraga nyinshi cyane n’icyenurabushyo ryaho rigomba kuba ridasanzwe kugira ngo bakire ubwo butumwa bw’Imana. Aya maparuwasi bagiye bayiciramo.

BANNER 1050 100

Ikindi cyatumye iyi diyosezi ibabara ni Umwepisikopi wayo wa mbere, wafunzwe nyuma agafungurwa, yarangiza agapfa ku buryo butunguranye atarwaye. Gusiga diyosezi idafite umushumba ndetse na nyuma ye igisonga cye, Padiri Ntaganda Edouard na we akitaba Imana atarwaye, ugasanga… nyuma rero bakamara imyaka ibiri n’igice nta mwepisikopi bwite bafite kuko umusimbura akora ibintu byihutirwa ntakora imishinga y’igihe kirekire.

Nibwo bubabare bw’iyi diyosezi navuga.

Muri gahunda mwiyemeje se izo mumaze gushyira mu bikorwa kuva mwashingwa ubutumwa muri iyi diyosezi ni izihe?

Birakomeye! Burya iyo umuntu atangiye ubutumwa navuga ko aba yoherejwe na Roho Mutagatifu akaba yumva ibintu byose bizagenda neza yiyibagije ko n’amaroza agira amahwa. Nari mfite umugambi ko tugomba kujya mu mazi magari kugira ngo turobe amafi menshi. Nagira ngo abantu bave ku nkengero, bere kuba indorerezi binjire muri kiliziya kandi ibyo bakoze bohe kubikora biruhutsa ahubwo babikore babishyizeho umutima kandi bivuye inyuma.

Nahereye mu bapadiri mbasaba kuba abapadiri beza, bakorera abakirisitu. Cyane icyo nashyizemo ingufu rwose ni ugukora ibintu mu mucyo cyane cyane umutungo wa paruwasi. Nashyize ingufu mu gucunga neza umutungo wa paruwasi kugira ngo uducye twinjira ducungwe neza kandi abakirisitu babigiremo uruhare.

Icya kabiri nashakaga kwegereza abakiristu aho basengera kuko buryo bagira amaparuwasi menshi yubatse neza. Hari santarali zubatswe twanatashye ndetse na paruwasi ziri kubakwa nk’iya Kitabi tuzataha vuba aha bikazagabanya ingendo z’abakirisitu bakora bajya kuri za paruwasi.

Hari ni ibindi nko guteza imbere i Kibeho mu buryo bwo kwakira abantu bahagana kandi hakazubakwa na Kiliziya nini tuzasaba ko bazita bazilika.

Turi kwitegura yubile y’imyaka 25 ya Diyosezi ya Gikongoro tuzizihiza umwaka utaha kandi za paruwasi navuze zashegeshwe na Jenoside zizafashwa ku buryo bugaragara.

Gahunda zo ni nyinshi zizajya zigenda ziza buhoro buhoro.

Mu mikoranire yanyu n’abo mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge mugira ibihe bikorwa?

Hano muri diyosezi dufite komisiyo y’ubutabera n’amahoro ari yo ishinzwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge. Nk’uko ari diyosezi yababaye nk’uko nabivuze, ni nako ibikomere ari byinshi byatumye iyi komisiyo ihura n’akazi kenshi rero igira n’Imana igira abaterankunga bayifasha ku buryo ifite ibikorwa byinshi cyane.

Bafasha abantu kubunga ndetse no mu buryo bw’imibereho kuko nk’ubu mu Cyanika hari amatsinda (clubs) y’ubumwe n’ubwiyunge aho abantu biciwe n’ababiciye ubona bariyunze bishyize hamwe bagakora koperative bakabaha amatungo barororera hamwe, barahinga hamwe ugasanga ari ikintu cyiza.

BANNER 1050 100

Hari n’ahandi amatsinda nk’aya akora neza muri za paruwasi zitandukanye, kandi tunagira umunsi twizihizaho ubumwe n’amahoro dufatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Mu rwego rw’ubukungu ni iki mufasha icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ari na yo irimo diyosezi muyobora?

Mu rwego rw’ubukungu usanga atari byinshi dufite kuko tubinyuza muri Caritas mu rwego rw’amajyambere. Twashyizeho ishuri ryigisha imyuga (Don Bosco Nyamagabe), aho abarangijemo bafashwa kubona imirimo. Dufite umushinga w’igihingwa cy’ingano cyera mu misozi y’ino, tukazitubura tukabaha n’imishini zizihura, tukubaka n’ibigenga bihunika izi ngano ngo bazajye bazigurisha mu gihe zigurwa neza.

Tugira imishinga y’ibimina aho abantu bishyira hamwe bakagurizwa amatunga cyangwa amafaranga, bagacuruza, bagahinga, bakorora bakishyura muri RIM ariko twabatangiye ingwate kandi bifasha abaturage mu majyambere yabo.

Dufite imirima minini dushaka guhingamo ibirayi ndetse dufite n’umugambi w’uko ibi birayi twabibyaza undi musaruro, tukabihunika, tukabikoramo ‘cheaps’, ifu y’ibirayi. Ahantu hitwa Kizimyamuriro twahagejeje amatungo ngo tujye tubona ifumbire y’ibyo birayi, ubu batangiye guhinga kandi n’ubuyobozi bw’Akarere twarabivuganye batwemerera kudukorera umuhanda ugerayo.

Ubu kandi Diyosezi ya Gikongoro iri kumwe n’abacuruzi b’i Nyamagabe mu kubaka isoko rya kijyambere aho twashyizemo imigabane yacu na banki izatuguriza amafaranga ndetse na Diyosezi y’Abangilikani ya Kigeme turi kumwe.

Mgr Hakizimana hamwe n'abapadiri n'abafurere bafite gahunda yo guteza imbere Diyoseze ya Gikongoro (Ifoto/Mpirwa E.)
Mgr Hakizimana hamwe n’abapadiri n’abafurere bafite gahunda yo guteza imbere Diyosezi ya Gikongoro (Ifoto/Mpirwa E.)

Mu butumwa bwanyu nk’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro ni iki kibashimisha?

(Aseka!) Ibinshimisha ni byinshi! Ibinshimisha cyane ni ukuntu abakirisitu baba bishimiye umushumba wabo cyangwa se bishimiye n’abapadiri babo.

Ikinshimisha na none ni Kibeho mfite mu butumwa bwanjye kuko abandi bose baba bakubwira ngo ‘urahirwa ufite Kibeho aho uyobora’. Kibeho rero ni ahantu hazwi ku Isi hose n’ubutumwa bwaho bugenewe bose. Haza abantu benshi cyane, iyo nagiyeyo mu butumwa usanga bishimishije.

Numva nzishima kurusha mbonye abakirisitu biyongera mu bwinshi no mu bwiza ntawicwa n’inzara, buri wese afite aho arara, aryama agasinzira mbese ugasanga paradizo yacu yageze ku Isi.

Mgr Hakizimana yishimira ukuntu abakirisitu bakunda abapadiri. Aha yari ahuye n'umuturage utambaye inkweto amuha ubufasha (Ifoto/Mpirwa E.)
Mgr Hakizimana yishimira ukuntu abakirisitu bakunda abapadiri. Aha yari ahuye n’umuturage utambaye inkweto amuha ubufasha (Ifoto/Mpirwa E.)

Ni iki mukora nk’uburyo bwo kuruhuka?

Kubera ko ari bwo nkitangira akazi ni kenshi. Kuruhuka kwanjye rero, nduhuka ndyamye cyangwa se muri ka siporo nkora kugira ngo ndwanye ubusaza.

Siporo mukora ni iyihe?

(aseka!) Ntabwo njya mu kibuga ngo nkine, ariko ubundi nakinaga basketball kera nkibishobora. Ubu mfite igare iwanjye ndarinyonga ubundi nkakora n’imitozo ngororamubiri.

Aha ni mu rugo rwa Musenyeri Hakizimana Celestin (Ifoto/Mpirwa E.)
Aha ni mu rugo rwa Musenyeri Hakizimana Celestin (Ifoto/Mpirwa E.)
Iyi ni Paruwasi Katederali ya Gikongoro yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Ifoto/Mpirwa E.)
Iyi ni Paruwasi Katederali ya Gikongoro yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Ifoto/Mpirwa E.)
Aha ni imbere muri Paruwasi Katederali ya Gikongoro (Ifoto/Mpirwa E.)
Aha ni imbere muri Paruwasi Katederali ya Gikongoro (Ifoto/Mpirwa E.)
Aya mashuri yitiriwe Mutagatifu Kizito acungwa na Diyoseze ya Gikongoro (Ifoto/Mpirwa E.)
Aya mashuri yitiriwe Mutagatifu Kizito acungwa na Diyosezi ya Gikongoro (Ifoto/Mpirwa E.)

srs: izubarirashephoto : izubarirashe

(Visited 12,606 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo