imbuto

Menya ibiribwa 5 bifasha umuntu gukura imyanda mu mubiri (Detoxification).

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 5, 2016

Gukura umwanda mu mubiri bisanzwe bizwi nka; detoxification mu ndimi z’amahanga,ni uburyo bwiza bwo gukuramo umwanda mu mubiri kuko kenshi na kenshi usanga abantu bakora isuku inyuma bakibagirwa ko n’imbere […]




Gukura umwanda mu mubiri bisanzwe bizwi nka; detoxification mu ndimi z’amahanga,ni uburyo bwiza bwo gukuramo umwanda mu mubiri kuko kenshi na kenshi usanga abantu bakora isuku inyuma bakibagirwa ko n’imbere mu mubiri haba hakenewe isuku,igihe cyose ukoze iyi suku neza nkuko ubisabwa ubuzima bwawe ntakabuza bugenda neza.

indimu-3

Twaguteguriye ibiribwa bitanu byagufasha gukura umwanda mu mubiri

Dore ibiribwa 5 bifasha impyiko n’umubiri kugabanya imyanda iba iri mumubiri.
1.Ibitunguru

Ibitunguru akenshi ubibona kuri salade. Ibi rero bifiteyo akamaro kanini umubiri kuko bifasha mu kugabanya imyanada,

2.Indimu

Indimu ni kimwe mu bintu bifasha umubiri kugabanya ibinure ndetse no gukura imyanda mu mubiri. Izi zifitemo vitamine C kandi zigaba zifasha igifu mu gutanganya ibiribwa uba wafashe

3.Amazi
Twabivuze hejuru ko impyiko arizo zifite inshingano mu mubiri zo gutandukanye no gusohora imyanda, Amazi rero afasha impyiko cyane mu gukora akazi kazo.

4.Amashu
Usibye kuba iki kimera gifasha mu gusukura impyiko z’umuntu arizo zitunganya imyanda , amashu kandi agufasha kongera ubushake bwo kujya mu bwiherero , nk’uko tubizi twese ibi bifasha mu gusohora imyanda.

5.Icyayi cy’icyatsi (Green tea cyangwa Thé Vert)
Iki cyayi abenshi twita Green Tear cyangwa The Vert mu ndimi z’amahanga gifite akamaro kanini kuko gifasha mu gutuma imyiko ziyongera ubushobozi .

Dore imyanda kurirango igabanuke mu mubiri hari ibyo ugomba kwirinda :

*Kwirinda inzoga
*Kwirinda ibirimo ikawa
*Kwirinda ibiryohera (bonbon, shokola,…)
*Kurya byinshi , kuko ibi binaniza umubiri ntubone uko uhitamo imyanda n’ibitari imyanda.

(Visited 29,136 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo