Inama nyafurika y’ inzobera mu bimenyetso bya gihanga (ASFM 2023) igiye gusigira inyungu nyinshi u Rwanda
Mu nama nyafurika y’ ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera ASFM iri kubera mu Rwanda ku nshuro ku nshuro ya cumi , u Rwanda ruzunguka byinshi birimo kwagura serivisi zitangwa n’ urwego rubishinzwe
Dr Uwom Okereke Eze umuyobozi w’ ihuriro nyafurika ry’ ibimenyetso bikoreshwa mu butabera yatangaje byinshi urwanda ruzungukira muri iyi nama, mu kiganiro n’ abanyamakuru cyabaye tariki ya 6 werurwe 2023 hasobonurwa byinshi bizaganirwaho muri iyi nama yatanganiye kubare mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023.
yagize ati “u Rwanda ruzungukiramo ko laboratwari yarwo yagera ku rwego mpuzamahanga kuko abagena ibyo ikigo gisabwa bazaba bari mu Rwanda ndetse bazanasura RFL, ibizatuma rugira amahirwe yo kubona ibindi bisabwa.iyi nama iziga ku kureba uburyo ibimenyetso bya gihanga byakwimakazwa mu buryo bugezweho ariko bikorewe mu Rwanda, ibituma rukomeza kubyungukiramo bijyanye n’ibyemezo bizajya bifatwa.”

Umuyobozi wa RFL Dr Charles Karangwa yagize ati :” “ iyi Inama izadufasha cyane kuko tuzanayungukiraho kugera ku rwego mpuzamahanaga kuko ari yo izajya itanga icyo cyemezo bijyanye n’amahugurwa izajya itanga.”

Ibi byose bigaragaza amahirwe akomeye igihugu cy’ U Rwanda kizungukira muri iyi nama ya ASFM by’ umuhariko RFL ( Rwanda forensic Laboratory )
@ibyiringiro.rw