• ngarambe

    Impanuro Collette Mukandemezo warwaje umugabo we imyaka 13 aha abashakanye

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 13, 2019

    Collette Mukandemezo  wamenyekanye cyane  kuri Radio Rwanda  mu kiganiro “Wari uziko” gitambuka kuri iyi Radiyo ku cyumweru,kubera umugabo  we  bashakanye yajyaga yongera Ngarambe,  ni umubyeyi w’abana 2 akaba yaravukiye mu […]




    Collette Mukandemezo  wamenyekanye cyane  kuri Radio Rwanda  mu kiganiro “Wari uziko” gitambuka kuri iyi Radiyo ku cyumweru,kubera umugabo  we  bashakanye yajyaga yongera Ngarambe,  ni umubyeyi w’abana 2 akaba yaravukiye mu mujyi wa Kigali tariki ya 21 Gashyantare 1969,nyuma y’igihe gito umugabo we yaje gufatwa n’indwara ya pararize aza kwitaba Imana mu mwaka 2014.

    Muri iki gihe benshi babifata nk’ibidashoboka cyangwa bigoye kuba warwaza umuntu imyaka 13 nkuko Collette yabigenje arwaza umugabo we akita k’urugo ndetse akabasha no kubonera umurwayi imiti.

    ngarambe
    Collette Mukandemezo mu myaka 15 yamaranye n’umugabo we 13 yayimaze amurwaje

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv,Collette Mukandemezo  warwaje umugabo akabifatanya n’akazi ndetse n’amasomo kuko yigaga avuga ikintu gikomeye cyamubashishje gufatanya ibi byose akabishobora.

    Ati”Nari narasabye Imana ngo sinzigere nsiba akazi kubera kwita k’umurwayi kuko nari kuba ntsinzwe sinari kumubonera imiti ntakoze akazi nkuko bikwiye”.

    Akomeza avuga ko imiterere ye yo kwishyira mu mwanya w’umuntu uri mu kibazo hamwe no gushikama kucyo ari gukora  biri mubyamufashije.

    Yagize ati”Ngewe iyo mbona umuntu afite ikibazo niyumva nkaho ari nge ufite ikibazo nkatekereza ko nkeneye ko bankorera neza nkumva ko nawe ngomba kumukorera neza,nkagira ikindi kintu cyuko aho ndi niho ndi icyo ndigukora nk’abanza nkagikora nkakirangiza.”

    Uyu mubyeyi umaze imyaka 20 mu mwuga w’Itangazamakuru atanga inama yo kudacika intege mu byo waba uri gukora byose,abwira abashakanye ndetse n’abanyarwanda muri rusange kubaha amasezerano no kwishyira mu mwanya w’ufite ikibazo ari nabyo byamufashije kwihangana mu rugamba rw’imyaka 13 y’uburwayi bw’umugabo we nubwo hari abamubwiraga ko ari guta igihe.

    Ati”nkunda kubwira abantu munjya gusezerana ukazamura ukuboko imbere y’abantu n’imbere y’Imana ni ikintu gikomeye wabivuga ukina cyangwa ukiri muto ariko uba wabivuze ijambo ni ikintu gikomeye kugirango iki kintu ugishobore si imbaraga z’urukundo gusa n’imbarga z’umutima ukunda utekereza kuko niwo ukunda kandi niwe wanga”.

    Collette akomeza avuga ko nubwo yabonaga ko umugabo we iherezo rye ari urupfu yashatse icyo yakora kizatuma atarambirwa.

    Ati”Buriya igituma abantu bakora ibintu bakabireka ni ukurambirwa,kubirambirwa rero ni ukutabigira bishya Ngarambe mu myaka 13 yamaze arwaye nahoraga numva ko yafashwe ejo hashize rero iyo umuntu yafashwe ejo buri munsi uhora ushaka icyakorwa ngo akire buri gihe numvaga nshaka icyamugirira neza”.

    Collette asoza abwira abantu ko uko byagenda kose mu rugo umugore n’umugabo bagomba gufatanya aha atanga urugero rw’uburyo nubwo umugabo we yamaze igihe arwaye akaba ariwe wita ku byo mu rugo byose  yirindaga kumushyira kure y’imishinga yo murugo kandi ko bagomba kumenya uburyo bwo kuganira mu rugo haba mu bibi no mu byiza ukirinda imvugo ishobora gukomeretsa mugenzi wawe.

    Mu myaka 15 yamaranye n’umugabo we 13 yayimaze amurwaje gusa Collette Mukandemezo akaba ashimira Imana kubw’urwibutso rw’abana 2 Ngarambe yamusigiye.

    ngarambe
    Collette Mukandemezo agira abashakanye inama yo kubaha ibyo baba barasezeranye

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo