Ijambo ry’ Ibyiringiro: Imbabazi z’Uwiteka inkingi ikomeye umukristo yegamiye
Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, kuko ibambe rye ritabura. Zihora zunguka uko bukeye, Umurava wawe ni munini (Amag. 3:22-23).
Nyuma y’amaganya menshi yari yuzuye umutima wa Yeremiya yaje guhabwa ijambo ry’ibyiringiro ryamukomeje. Iryo jambo niryo nashatse ko tuganiraho none.
Maze kuritekerezaho, nasanze tubeshejweho n’imbabazi z’Imana gusa. Umunsi Imana yareka kuzibyukana twese twashira. Imana ishimwe ko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose (Zaburi 136).
Na none nizo zatumye turamuka kd zizahoraho iteka ryose ku bwawe nanjye.
Uyu ni umwihariko w’Imana. Imbabazi zayo aho kugabanuka zihora zunguka…zikuba uko bukeye.
Ibi bitandukanye n’abantu bo bagira imbabazi zibaze kd zidahoraho. Imbabazi z’abantu zigera aho zigashira! Niba wifuza kubimenya uzarebe uwahemukiye umubyeyi, uwo bashakanye, inshuti incuro 3 ku munsi urebe uko byagenze.
Ufate umwanya ushime Imana kubw’imbazi zayo!
Umunsi mwiza wuzuyemwo ibyishimo.