• frash-pic-72

    IHUMURE RY’IMANA- Ev Singirankabo Boniface

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 9, 2019

    2.Abakorinto 1,3-4. Hashimwe Imana y’umwami wacu Yesu kristo ariyo na se, ari nayo na data wa twese w’imbabazi n’Imana nyiri humure ryose, Iduhumuriza mu makuba yacu yose kugirango natwe tubone […]




    2.Abakorinto 1,3-4.
    Hashimwe Imana y’umwami wacu Yesu kristo ariyo na se, ari nayo na data wa twese w’imbabazi n’Imana nyiri humure ryose, Iduhumuriza mu makuba yacu yose kugirango natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana.
    Yesaya 40,1

    frash-pic-72
    Ev Singirankabo Boniface

    Nimuhumurize Abantu banjye, muvuge ibyururutsa imitima y’Abiyerusalemu……..
    Bene data mwese Imana yacu niyo nyiri ihumure ibihe byose.
    Imana iyo ijya kuduhumuriza ikoresha ibi bikurikira:

    1. Ijambo ry’Imana.
    Ijambo ry’Imana niryo riduhumuriza mugihe twahuye ni ibibazo.
    Abaroma 15,4

    2.Umwuka wera.
    Ibyakozwe  9,31
    Ibyakozwe 2,1

    Umwuka wera atumara ubwoba ni nawe utuma Itorero rigwira.

    3.Amasengesho.
    Gusenga ni intwaro ikomeye ituma duhumurika.
    Abafilipi 4,6-7

    4.Abakristo bagenzi bacu.
    Abakolosayi 4,11
    1Abatesalonike 3,7

    Hari n’igihe n’ijuru ritabara rigatanga ihumure.

    Abacamanza 5,20.
    Salomon nawe yaravuze ngo Uwiteka Imana yanjye yampaye ihumure impande zose, nta mubisha , nta nibyago bikiriho.1Abami 5,18.
    Matayo 11,28
    Yesaya 66,12-13
    Yeremiya 33,1-3
    Yesaya 61,1-3
    Bene data mureke dukomeze imirimo y’umwami turushaho:
    1.Gukiranuka.
    2.Gusenga
    3.Kwera imbuto
    4.Kwihangana
    5.Twihanganisha Abavandimwe bacu bacitse kw’icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi kuncuro ya 25.
    Imana ibahe umugisha.

     

    Ev Singirankabo Boniface from ADEPR nyarugenge.  




    Ibitekerezo