• barize-4c10c

    Igitaramo cyo kumurika album ya 2 ya bobo cyaranzwe no Kwishimira Imana mubryo budasanzwe butazibagirana mu mitima y’ abanyarwanda- Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne December 20, 2016

    Umuhanzi  Bobo  bonfils  nyuma y’ imyaka 3 atagaragara  mu ruhando  rwa muzika  ya gospel  mu Rwanda  yonjyeye  gukora  ku mitima y’ abanyarwanda  biciye  mu  gitaramo  kitazibagirirana  yakoze  ku cyumweru  tariki  […]




    Umuhanzi  Bobo  bonfils  nyuma y’ imyaka 3 atagaragara  mu ruhando  rwa muzika  ya gospel  mu Rwanda  yonjyeye  gukora  ku mitima y’ abanyarwanda  biciye  mu  gitaramo  kitazibagirirana  yakoze  ku cyumweru  tariki  ya 18 ukuboza 2016 ubwo  yamurikaga albumu  ya 2 yise “ ISI YOSE IKUBAHE “ imbaga  y’ abitabiriye      itahana umugisha  n’ ibyishimo byuzuye  umutima.

    Igitaramo cyo  Kumurika  album ya  2 ya bobo cyaranzwe  n’ ubuhanga  budasanzwe bw’  imiririmbire , kwishimira Imana  muburyo  budasanzwe mu zakubona  mu  mafoto ,Imurikwa  ry’ iyi album ya bobo  bonfils  yise   “ Isi yose Ikubahe  “cyagaragayemo  uburyo butari busanzwe kuko  bitigeze bitangisha  nkuko  bimenyerewe ahubwo  yasabye  imbaga yabitabiriye iki  gitaramo ko  yifuza  gusangira ubutumwa  nabo kuburyo buri wese yabasha  kuzitunga  bitamugoye

    Bobo Bonfils aganira  n’ ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW  yagize ati “ mfite ibyishimo byinshi kubyuyu munsi  udasanze mu buzima bwanjye  wabaye  uyu munsi Imana  yanyiyeretse  pe  tagize ibihe byizwa cyane  imitima  yacu  inezerewe Imana ,igitaramo  kitabiriwe kuburyo bushimishije  kdi  n’ intego yanjye nayigezeho ubu ndakomeje  umurimo  w’ Imana  yampamagariye  “

    barize-4c10c

    Abajijwe no kuba ataritangishije mu  gitaramo cye yagize ati” ntitwitangishije  ngo bagure  cd kuko  atariko   ubutumire bwavugaga  kandi  ubu  Imana  yangiriye neza  impa akazi kamfasha gukora  indirimbo si nateye  iki gitaramo  ngamije  amafaranga”

    IREBERE  AMAFOTO  Y’  IBIHE  BIDASANZWE  BITAZIBAGIRANA  BYARANZE IKI GITARAMO CYA BOBO BONFILS

    Reba amafoto y’ibihe bitandukanye byaranze iki gitaramo .

    Pasitor Rudasingwa Jean Claude ( iburyo ) na Pasiteri Uwambaje bafadhije bobo gushyira kumugaragaro iyi album

    Pasiteri Uwambaje agaragaza album ya Bobo kumugaragaro

    Umuhanzi bobo bonfils yashyigikiwe n’ umubyeyi we ( mama we) muri iki gitaramo

    Mukuru wa Bobo Bon Fils , umubyeyi wabo ndetse na Bobo ( iburyo )

    umuhanzi Dominic Nic nawe yari yaje gushyigikira bobo bonfils
    yari yakozweho cyane yishimwira ubwiza bw’ Imana bwari buhari
    Bosco Niyonshuti nawe yarahari

     

     

     

     

     

     

    Umuhanzi Bosco Nshuti aririmba indirimbo ze zitandukanye .

     

     

     

     

    Umuhanzi Serge Iyamuremye yitabiriye igitaramo cya Bobo

    Abantu bari bazamuye ibiganza .

    Bobo aririmba indirimbo ye yise ‘ Instinzi y’Igologotha’

     

     

    Uyu byabaye ngombwa ko ahaguruka ahereza Imana icyubahiro .

    Byabaye ngombwa ko bafata umwanya wo gusenga buri wese yicara aho ageze .

    Muri uyu mwanya benshi bariraga .

    Abari bashinzwe kwakira abantu ku muryango .

    Umubyeyi wa Bobo yamushimiye uburyo amusha mu buzima bwe .

    Bruce Higiro niwe wacurangiraga Bobo Piano akaba ari nawe wakoze indirimbo nyinshi ziri kuri iyi album

    Uyu musore yakozweho yubika umutwe kuri piano yacurangaga .

     IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo