• img-0825-4188311551693826

    Igitaramo “Campus Outreach Gospel” gisigiye umuhanzi Assiel Mugabe ishusho y’ ubutunzi bukubiye mu bihangano bye .

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 6, 2019

    Umuhanzi assiel Mugabe  kuri  iki  cyumweru tariki ya 3 werurwe 2109   yakoze  igitaramo  yise” Campus Outreach Gospel ”  yakoreye  mu kigo cya Kaminuza  ya Iprc cyasize amateka atazibagira  mu mitima […]




    Umuhanzi assiel Mugabe  kuri  iki  cyumweru tariki ya 3 werurwe 2109   yakoze  igitaramo  yise” Campus Outreach Gospel ”  yakoreye  mu kigo cya Kaminuza  ya Iprc cyasize amateka atazibagira  mu mitima y’ abitabiriye  iki gitaramo , Assiel Mugabe  kimusira  ishusho y’  ubutunzi  bukubiye  mu bihangano bye .

    img-0825-4188311551693826
    Assiel Mugabe igitaramo yise ” Campus Outreach Gospel” yagikuyemo amasomo akomeye amutera imbaraga zo gukoza kuvuga ubutumwa mu indirimbo

    Igitaramo Campus Outreach Gospel , Assiel Mugabe yagikoreye muri Kaminuza ya IPRC  cyitabiriwe  n’ imbaga y’ abantu benshi kuburyo  yatunguwe  nokubona umubare  wabaje  kwitabira igitaramo cye , aho yaje kujya  kuri Stage mu masaha  yanijoro  cyane  dore imvura yari yaguye  hari n’ ibitaramo byinshi ariko ntibyabujije  abakunzi bibi bihangano bya Assiel gukomeza kumutegereza

    abakunzi b' umuhanzi Assiel Mugabe bari bakubise buzure salle yakoreyemo igitaramo
    abakunzi b’ umuhanzi Assiel Mugabe bari bakubise buzure salle yakoreyemo igitaramo

    Assiel Mugabe aganira   n’ umunyamakuru  wa IBYIRINGIRO .RW  amubaza uko yakiriye  igitaramo  yakoze ,umusaruro ,n’ isomo asigiwe  n’ igitaramo “  Campus Outreach Gospel”  yavuze ko  iki gitaramo kimusigiye ishusho ikomeye  igaragaza ubutunzi  bumurimo , ndetse ko byamuteye imbaraga zo gukomeza gukora umurimo w’ Imana biciye mu  ndirimbo …….

    Yagize ati:” N’ubwo cyari cya huriranye n’ibindi byinshi ndashima Imana ko cyitabiriwe cyane ku buryo ntari mbyiteze,Nanageze ku ruri stage bwije nkeka ko nta Bantu basigaye muri salle,ariko ntungurwa no kubona ahubwo Ari jye bategereje! Iki  gitaramo  nakoze cyansigiye umusaruro kuko cyatumye mbona ko hari urwego rw’umuziki ndiho ntacyekaga.

    img-0823-7344971551693800

    mu byukuri nakoresheje band (abacuranzi,abaririmbyi) y’abahanga cyane ndetse n’indirimbo zari ziri ku rwego rwo hejuru(nk’uko abazi umuziki bitabiriye igitaramo cyanjye babimbwiye. Nyuma  yo  gutungurwa  nibyo nabonye n’ amaso yanjye na Comment nahawe  byahise bimpa ishusho y’ubutunzi bundimo bintera imbaraga zo gukora cyane ngo mbusandaze bugere kuri benshi “

    Si Assiel Mugabe  gusa cyasigiye isomo  hari n’ abakozweho n’ indirimbo n’ ubutumwa  bwa gitangiwemo kuko  kugeza ubu  hari barikwe Assiel  Mugabe  bamubwira  bahembukiye mu gitaramo cye kandi bifuza  guhinduka

    AMAFOTO

     

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo