• islam

  Ibyo wamenya k’ukwezi kwa “Ramadhan” Abayisilamu batangiye uyu munsi

  Yanditswe na IBYIRINGIRO May 6, 2019

  Ukwezi kwa “Ramadhan” benshi bakunze kwita ukwezi kw’igisibo ni igihe abayoboke b’idini ya Islam bafata basenga biyiriza bakora ibi bakabifatanya no gukora ibindi bikorwa by’urukundo mu rwego rwo kongera kwiyegereza […]
  Ukwezi kwa “Ramadhan” benshi bakunze kwita ukwezi kw’igisibo ni igihe abayoboke b’idini ya Islam bafata basenga biyiriza bakora ibi bakabifatanya no gukora ibindi bikorwa by’urukundo mu rwego rwo kongera kwiyegereza Imana.

  Ubusanzwe “Ramadhan” ni ukwezi kwa cyenda ugendeye ku ngengabihe (calendar) y’idini ya Islam ,ijambo Ramadhan rikaba rifite inkomoko mu rurimi rw’icyarabu” ramiḍa cyangwa ar-ramaḍ” kukaba gufatwa nk’igihe cyo kwiyiriza ibi bikaba ari itegeko k’umuyisilamu wese mukuru usibye ufite uburwayi,umubyeyi wonsa ,utwite ,ufite imbaraga nke kubera izabukuru ndetse n’uri kurugendo.

  Kwiyiriza byabaye itegeko bwa mbere mu kwezi kwitwa  «  Sha’ban «  mu mwaka wa kabiri nyuma yo kwimuka kwa Islam kuva mu mujyi wa Maka bajya I Madina,muri iki gihe cy’igisibo kandi hari amasaha umu Islam aba yemerewe kuba yafata ifunguro igihe yemerewe kurya mu gihe kitaragera ntiyemerewe kurya,kugira icyo anyway,kunywa itabi,ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina.

  Muri iki gihe Abayisilamu kandi babwirizwa kureka  ibikorwa byose biganisha k’ugucumura birimo amagambo mabi,gutukana,kubeshya,kurwana(usibye mu gihe uri kwitabara),mu gisibo nubwo bab byiriza abayisilamu bakomeza gukora imirimo isanzwe nkuko bigomba  nkuko intumwa y’Imana Mouhamed (Amahoro n’imigisha bibe kuri we) yabivuze ati”guseng,kuramya no gukora ni ingenzi” gusa hari ibihugu bimwe na bimwe nka Oman na Lebanon bahita mo kugabanya amasaha y’akazi muri ibi bihe by’igisibo.

  Abayisilamu basabwa kuzirikana ibintu bitanu muri iki gihe arizo nkingi za Islam harimo Guhamya ukwemera,Gusenga(inshuro 5 k’umunsi),gufasha abababaye,Kwiyiriza ndeste no gukora urugendo rutagatifu(kubabifitiye ubushobozi).

  Uyu mwaka wa 2019 mwezi “Ramadhan” yatangiye uyu munsi tariki ya 06/05 biteganyijwe ko izasozwa tariki ya 03/06/2019 iki kikaba ari igihe abayisilamu bategerejemo ingororano nyinshi zituruka ku mana

  Tubifurije ibihe byiza.;

  almsgiver

  Gufasha abababaye biri mu nkindi za mwamba zigize iki gihe ku ba Islam

  islam

  Amasengesho nayo ni ngenzi muri uku kwezi kwa Ramadhan

   

  @Ibyiringiro  Leave a Reply


  Ibitekerezo