• 47047074424_e5b2a8cec1_b

    Ibyo utamenye ku buzima bw’umuhanzi akaba na Pasteri Wilson Bugembe

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 15, 2019

    Wilson Bugembe ni umuvugabutumwa ukomoka mu gihugu cya Uganda akba n’umuhanzi wakunzwe cyane mu ndirmbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,kimwe n’undi muntu yagiye abaho ubuzima butandukanye ariko uyu munsi […]




    Wilson Bugembe ni umuvugabutumwa ukomoka mu gihugu cya Uganda akba n’umuhanzi wakunzwe cyane mu ndirmbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,kimwe n’undi muntu yagiye abaho ubuzima butandukanye ariko uyu munsi twabateguriye bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze urugendo rw’ubizma kuva ari umwanaa kugeza aya magingo.

    1.Amavuko :Past Wilson Bugembe yavutse mu mwaka w’1984 avukira ahitwa Masaka muri Uganda ni umwana wa kabiri mu bana b’abahungu batandatu Se na Nyina babyaye.

    2.Ubupfubyi: uyu muvugabutumwa yaje kuba impfubyi ku myaka 10 gusa kuko Se na Nyina baje kwitaba IImana bakurikiranye bazize icyorezo cy SIDA,ubuzima bubi bwari butangiye kuri Bugembe kuko mu minsi yagiye ikurikira Wilson Bugembe yongeye gutakaza abavandimwe be 4 asigarana murumuna we gusa.

    3.Wilson Bugembe nka Mayibobo:nyuma y’ibi byago byo gutakza umuryango we wose Wilson Bugembe yahise ajya kuba kwa Nyirakuru batamaranye igihe kubera ubuzima butari bworoshye niko gufata icyemezo cyo kuba k’umuhanda akitwa mayibobo,Bugembe yabaye k’umuhanda imyaka isaga 2  arara munsi y’ibiraro arya ibyo atoraguye cyangwa yibye.

    4.Wilson Bugembe yagerageje kwiyahura:uyu muvugabutumwa avuga ko yageza ho yumva ko Imana itaba ko niyo yaba iriho adashobora kuiyikunda ,yewe ntiyemeraga n’umubwira ibyerekeye imana,kubera ubuizma bubi yari arimo yagerageje kwiyahura mu modoka ubwo yabaga mu mihanda ya KAMPALA  ariko Imana ikomeza kumurinda.

    5.yanze gukizwa:Past Bugembe atangaza ko ubwo yari mu mihanda ya KAMPALA yahuye n’umugiraneza aramufata amujyana mu rusengero bamubajije niba ashaka kwakira Yesu arahakana avuga ko icyo akeneye aria ho kuba , ko ibya atabizi.

    6.Yatangiye kuririmba afite imyaka 19: Wilson Bugembe yatangiye urugendo rw’umuziki kinyamwuga afite imyaka 19 nibwo yasohoye indirimbo ye ya mbere bidatinze aza gukora Album ya mbere yise”Yello”.

    7.Yashinze itorero rimara imyaka 2 rifite abayoboke 9:Wilson Bugembe ni umushumba ‘itorero’Light of World church’ avuga ko yatangiranye n’abayoboke 9 gusa  hagashira imyaka 2 batariyongera,nkuko we yabyitangarije yavuze mu myaka ibiri aba bayoboke bari bamaze gutura amafaranga ibihumbi bibiri by’Amashilingi ya Uganda,ubu itorero rye rikaba rifite abayoboke bari hagati ya 6000-7500.

    8.Ingaragu y’abana 100: Akenshi biragioye kumva cyangwa kubona umushumba ukiriri ingaragu ariko Past.Wilson Bugembe ubu uyingayinga imyaka 35 ni ingaragu kuko nta mukunzi,nta mugore,nta n’umwana afite , gusa akaba afite abana b’imfubyi bagera ku 100 arera yishyurira amashuri n’ibindi nkenerwa mu buzima.

    Tubibutse ko Past.Wilson Bugembe aheruste mu Rwanda aho yari yitabiriye igitaramo cya Kingdom of God Ministries ,iri tsinda ryari ryamuritse Album yabo ya mbere.

    47047074424_e5b2a8cec1_b
    Pastor Wilson Bugembe wanyuze mu buzima bukakaye ubu Imana ikaba yaramuhaye umugisha

     

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo