• RENE P

    Ibyo ukwiye kumenya k’Umuramyi Rene Patrick ufite igitaramo yatumiye mo abakomeye hano mu Rwanda

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 27, 2019

    Rene Patrick Iradukunda ni umuramyi umaze kumenyekana ahanini kubera indirimbo yise ‘Arankunda ’yasohoye mu mwaka wa 2016 igakundwa n’abantu batari bake ubu ari gutegra igitaramo gikomeye kizahuriza hamwe abaramyi benshi […]




    Rene Patrick Iradukunda ni umuramyi umaze kumenyekana ahanini kubera indirimbo yise ‘Arankunda ’yasohoye mu mwaka wa 2016 igakundwa n’abantu batari bake ubu ari gutegra igitaramo gikomeye kizahuriza hamwe abaramyi benshi ba hano mu Rwanda.

    Rene Patrick amze imyaka igera kuri 15 mu muziki wa Gospel akaba akora mo imirimo itandukanye,ni umuhanzi akaba umuririmbyi ndetse akaba anatunganya umuziki(Producer).

    Uyu musore yatangiye yikundira kubyina dore ko avuga ko udashobora kuramya cyangwa ngo uhimbaze utabyina,nyuma mu 2011 kubera ubuhanga afite mu kuririmba yatangiye kujya afasha abandi bahanzi mu kuririmba hanyuma mu 2016 atangira umuziki byeruye nk’umuhanzi aribwo yasohoraga indirimbo ye yambere twavuze haruguru.

    Rene Patrick yabwiye Inyarwanda ko impamvu atahise azan k’umuhanzi ahubwo akibanda mu gufasha bagenzi be,yavuze ko ugomba gutegereza ukabanza kumenya nib ari umuhamagaro wawe kuruta uko byaba ari impano.

    Yagize ati “Iyo hageze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza hari ikintu cy’umwihariko, bigomba kuba ari ibintu wahamagariwe ndetse n’ibintu witeguye atari uko ufite impano gusa. Ni muri ubwo buryo rero nabanje gufata umwanya wo gukura cyane ndetse nkaniga.”

    Rene avuga iyo agiye gukora indirimbo atajya yicara ngo atekereze ibyo yandika ngo aririmbe ko ahubwo inganzo ayivana k’ubuhamya bw’abantu ndetse nawe mu buzima bwa buri minsi abamo.

    Kuri ubu ari gutegura igitaramo gikomeye yise “A Love Journey”kizaba kibaye ku nshuro ya 2 dore ko giherutse mu mwaka wa 2017,iki gitaramo azifatanya n’abaramyi bakomeye hano mu Rwanda nka Aime Uwimana, Simon Kabera,Chance kuva muri Alarm Ministries, Pastor Gaby, Arsene Tuyi, Bosco Nshuti ndetse n’abandi benshi. Kizaba.

    RENE
    A love journrey igiye kuba ku nshuro ya kabiri

    We ubwe yivugira ko iki gitaramo kizaba kigamije gushima Imana ku byo imaze kugeza k’u Rwanda mu myaka 25 ishize,avuga ko yari afite ibitekerezo byinshi ku yaba insanganyamatsiko y’iki gitaramo gusa ngo binyuze mu gusenga Imana yamuhaye intego yo gushima.

    Tububitse ko igitaramo ‘A Love Journey’  giteganyijwe kuba tariki ya 5 Nyakanga 2019, kuri CLA Nyarutarama kuva saa 6:00 pm kugeza 12:00 z’ijoro.kwinjira ni ubuntu Rene Patrick arahamagarira abantu bose kuza bagahimbaza Imana bakayishimira.

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo