• arton6678

    Ibyishimo ni iki? Tubikomora he ?

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 5, 2019

    UBUSANZWE abantu bifuza kubaho bishimye. Icyakora muri iyi minsi y’imperuka, buri wese ahura n’ibibazo “bigoye kwihanganira” (2 Tim 3:11). Hari abashobora kubura ibyishimo bitewe n’akarengane, uburwayi, ubushomeri, gupfusha, cyangwa ibindi bibazo bitera […]




    UBUSANZWE abantu bifuza kubaho bishimye. Icyakora muri iyi minsi y’imperuka, buri wese ahura n’ibibazo “bigoye kwihanganira” (2 Tim 3:11). Hari abashobora kubura ibyishimo bitewe n’akarengane, uburwayi, ubushomeri, gupfusha, cyangwa ibindi bibazo bitera imihangayiko n’intimba. Ndetse n’abakristubashobora gucika intege, bakabura ibyishimo. Niba ibyo byarakubayeho, ni iki cyagufasha kongera kugira ibyishimo?

    Kugira ngo dusubize icyo kibazo, nimucyo tubanze dusobanukirwe icyo ibyishimo nyakuri ari cyo, n’ukuntu hari abantu bakomeje kugira ibyishimo nubwo bari bahanganye n’ibibazo. Hanyuma turi burebe icyo twakora kugira ngo dukomeze kugira ibyishimo, ndetse turusheho kwishima.

    IBYISHIMO NI IKI?

    Ntitwagombye kwitiranya ibyishimo no guhora useka. Urugero: Umusinzi usanga aseka ubusa. Ariko iyo inzoga zimushizemo, ntiyongera guseka, ahubwo ashobora kugira agahinda n’ibibazo byinshi. Ibitwenge bye ntibiba ari ibyishimo nyakuri.—Imig 14:13.

    Ibyishimo nyakuri biba mu mutima. Ibyishimo nyakuri ni “ibyiyumvo umuntu aterwa n’uko abonye ikintu kiza cyangwa akaba yiteze kukibona.” Ni umunezero dukomeza kugira twaba turi mu bihe byiza cyangwa mu bihe bibi (1 Tes 1:6). Hari igihe umuntu ashobora kuba ahangayikishijwe n’ikintu runaka ariko agakomeza kugira ibyishimo mu mutima. Urugero, intumwa zarakubiswe zizira ko zavugaga ibya Kristo. Ariko ‘zavuye imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi zishimye, kuko zari zagaragaye ko zikwiriye gusuzugurwa bazihora izina rye’ (Ibyak 5:41). Birumvikana ko zitari zishimishijwe n’uko zakubiswe. Ahubwo zari zishimishijwe n’uko zakomeje kubera Imana indahemuka.

    Ibyishimo ntitubivukana, kandi nta nubwo byizana. Kubera iki? Ni ukubera ko ibyishimo nyakuri ari imwe mu mbuto z’umwuka w’Imana. Umwuka wera w’Imana ushobora kudufasha tukambara “kamere nshya,” ikubiyemo ibyishimo (Efe4:24; Gal 5:22). Iyo dufite ibyishimo, bidufasha guhangana n’ibibazo byo mu buzima.

    Uko byagenda kose aho washakira ibyishimo hose ukwiye kumenya ko inzira zose wakwifashisha zitaguha ibyishimo byuzuye,nkuko Ijambo ry’Imana rivuga muri Zab 71:17, 18.”Nta kindi kintu cyatuma twishima kuruta kuba dufitanye ubucuti n’Imana. Tekereza nawe: Tuzi Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi! Ni Imana yacu, ni Data, akaba n’inshuti yacu!”.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko guhorana ibyishimo bitavuze ko uguwe neza ahubwo ko icyo bigufasha ari ukugira ubuzima bwiza ndetse no gutanga umusaruro,iyi ni ingingo igaragaza ko ibyishimo bya nyabyo ari ibituruka ku Mana.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo