• Bishop Fidel masengo

    IBITAVUGA IMANA NTIBIGUTERE UBWOBA-Bishop Dr. Fidele Masengo

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 9, 2019

    Farawo na we ahamagaza abahanga n’abarozi, umuntu wese muri bo ajugunya inkoni ye hasi ziba inzoka, maze inkoni ya Aroni imira izabo (Kuva 7:11-12). Natekereje ukuntu Mose n’itsinda ry’abo barikumwe […]




    Farawo na we ahamagaza abahanga n’abarozi, umuntu wese muri bo ajugunya inkoni ye hasi ziba inzoka, maze inkoni ya Aroni imira izabo (Kuva 7:11-12).

    Natekereje ukuntu Mose n’itsinda ry’abo barikumwe bitwaye bamaze kubona inzoka zitabarika zibagose, zirimo zikurura imbere yabo. Bari bagoswe, bari bihebye, imitima yabo yarikanze bahinda umushyitsi, amaso yabo abava mu mutwe. Ariko Imana yari itaravuga. Abanzi batugiraho imbaraga Imana itaravuga Ariko natwe tubagiraho ubuhamya Imana imaze kuvuga.

    Ushobora kuba nawe uzengerejwe n’amagambo y’umwanzi, n’urugomo ndetse na bwihebe kubera ibyo urimo kureba cg kumva. Imana ya Isiraheli igiye kuvuga.

    Urabona ibisa n’inzoka ziva ku mwanzi bikugose, ngufitiye inkuru nziza: Ibitavuga Imana ya Isiraheli ntibigutere ubwoba.

    Imbaraga zikurimo zimareho imbaraga z’ababisha bawe Kd amaboko yose aguhagurukiye ndetse n’ahagurukiye umuryango wawe atsindwe mu Izina rya Yesu.

    Mwene So muri Kristo Yesu.

    ©️ Devotion shared by Dr. Fidele Masengo, The CityLight Center, Foursquare Gospel Church Of Rwanda



    Leave a Reply


    Ibitekerezo