• benjamin-tickets-6366551561624559

     Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo True promises yatumiye mo Benjamin Dube byashizwe hanze

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 27, 2019

    Itsinda True promises ryakunzwe mu ndirimbo nka ‘Wadushyize ahakwiriye,Mana urera n’izindi” riri gutegura igitaramo gikomeye yatumiye umunyafurika y’epfo w’igihangange muri Gospel y’Afurika Benjamin Dube. Iki gitaramo cyiswe ‘True Worship Concert’ bitaganyijwe […]




    Itsinda True promises ryakunzwe mu ndirimbo nka ‘Wadushyize ahakwiriye,Mana urera n’izindi” riri gutegura igitaramo gikomeye yatumiye umunyafurika y’epfo w’igihangange muri Gospel y’Afurika Benjamin Dube.

    Iki gitaramo cyiswe ‘True Worship Concert’ bitaganyijwe ko kizaba tariki ya 11 Kanama 2019 muri Intare conference I Rusororo,ubu hamze kujya hanze ibiciro n’aho ushaka itike yo kwinjira ashobora kuyisanga.

    Amakuru Inyarwanda.com yakuye mu buyobozi bwa True promises avuga ko ku munsi w’igitaramo kwinjira bizaba ari 10,000Frw mu myanya isanzwe, muri VIP azaba agura 15,000Frw hanyuma muri VVIP itike izaba igura 25,000Frw. Icyakora abagura amatike mbere y’igitaramo baragabanyirizwa dore ko mu myanya isanzwe itike igura 7,000Frw, muri VIP ikagura 10,000Frw naho muri VVIP ikagura 20,000Frw.

    TRUEP
    True promises imaze gufata imitima y’abatari bake muri Gospel y’u Rwanda

    Kubifuza kubona itike hakiri kare amatike wayasanga aha hakurikira bashobora kuyagura kuri MTN Mobile money ukandika muri telefone iyi code: *182*8*1*900111#. Amatike kandi ushobora kuyagura unyuze ku rubuga ishema.rw ndetse wanayasanga ku Biro bya True Promises Ministries biherereye i Remera mu nyubako Jesus is able.

    benjamin-tickets-6366551561624559
    Ibiciro n’aho wasanga amatike byashyizwe hanze

    Bishop Benjamin Dube ugiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, ari mu bahanzi ba Gospel bakunzwe bikomeye muri Afrika y’Epfo no ku mugabane wa Afrika akaba afatwa nk’umubyeyi wa benshi muri Gospel.

    Izindi nkuru wasoma http://ibyiringiro.rw/icyamamare-muri-gospel-y-afurika-benjamin-dube-yemeje-bidasubirwaho-ko-azataramira-i-kigali/ na http://ibyiringiro.rw/benjamin-dube-yemeje-ko-agiye-gutaramira-mu-rwanda-bimwe-mu-byerekeye-ubuzima-bwe/

    dube
    Bishop Benjamin Dube ugiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo