• dual

    Ibibazo by’ingutu byatumye ADEPR yitabaza abahoze bayiyobora

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 13, 2019

    Itorero ry’ADEPR rikomeje guhura n’ibihe bikomeye urugero ni aho nyuma y’ibindi bibazo yagiye icamo mu minsi ishize hari igice cy’abakristu  cyandikiye inzego za Leta gisaba ko ubuyobozi buriho bwakweguzwa. Kuri […]




    Itorero ry’ADEPR rikomeje guhura n’ibihe bikomeye urugero ni aho nyuma y’ibindi bibazo yagiye icamo mu minsi ishize hari igice cy’abakristu  cyandikiye inzego za Leta gisaba ko ubuyobozi buriho bwakweguzwa.

    Kuri uyu wa 10 Kamena 2019 nibwo hagaragaye amabaruwa 2 yashyizwe ho umukono na Rev. Karuranga Ephrem uyobora ADEPR,aya mabaruwa akaba atumira Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora Itorero na Bishop Tomas Rwagasana wari umwungirije mu nama nyunguranabitekerezo yategurwaga tariki ya 13 Kamena 2019.

    Aya mabaruwa yose atangira agira ati” Turabasuhuje mu izina rya Yesu Christo mugire amahoro.Tunejejwe no kubatumira mu nama nyunguranabitekerezo ku muimo w’Imana, yo kurebera hamwe icyateza umurimo w’Imana imbere. Iyo nama yateguwe kuwa 13/06/2019, guhera saa 9h00’ kugeza saa 15h00’ .Iyo nama izabera I Muhanga kuri CEFOCA.”

    Ibi byose bije nyuma yaho iri torero ryatangaje ko ritanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko cyo kugira abere aba bombi hamwe n’abandi bantu batanu bareganwaga ibi aribyo byatumye ADEPR ihita ijurira isomwa ry’uru rubanza ryagombaga kuba tariki ya 10 kamena 2019 rikaza gusubikwa bitewe n’umucamanza utarabonetse.

    Tubibutseko mu mwaka 2017 aribwo ubuyobozi bwari buyobowe na  Bishop Sibomana Jean na Bishop Tomas Rwagasana bwahirimye,aba kimwe n’abandi 10 bagahita bajyanwa mu nkiko kubera ibirego byari birimo inyerezwa ry’amafaranga asaga milliyari 3 z’itorero gusa tariki ya 14 ukuboza 2018 barindwi muri bo harimo n’aba bagabo bakaza kugirwa abere.

    sibo2
    Ibaruwa yandikiwe Bishop Sibomana Jean

     

    sibo
    Ibaruwa yandikiwe Bishop Tomas Rwagasana

     

    dual
    ADEPR ntiyishimiye kugirwa abere kw’aba bagabo

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo