• images

    Ibi bintu ni ubyirinda uzagira ubwonko bukora neza

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 26, 2019

    Ubwonko ni igice cy’ingenzi kandi gikora imirimo myinshi ku mubiri w’umuntu,ni byinshi dukoresha ubwonko bwacu byaba ibyiza ndetse n’ibibi,ubwonko ni ububiko bw’ibintu byinshi,Muri iki gihe rero abantu benshi bakunze kugira […]




    Ubwonko ni igice cy’ingenzi kandi gikora imirimo myinshi ku mubiri w’umuntu,ni byinshi dukoresha ubwonko bwacu byaba ibyiza ndetse n’ibibi,ubwonko ni ububiko bw’ibintu byinshi,Muri iki gihe rero abantu benshi bakunze kugira ibibazo bishingiye ku bwonko nk’umunaniro ukabije w’ubwonko,kubabara umutwe n’ibindi,…..Ni byiza kumenya ibyangiza ubwonko,bityo tukamenya uko tuburinda.Nkuko tubikesha ikinyamakuru healthdigezt ,tugiye kurebera hamwe ibintu 10 byangiza ubwonko kandi abantu benshi bakora buri munsi.

    1. Kudafata ifunguro rya mu gitondo

    Ni byiza gufata ifunguro rya mu gitondo kuko burya umubiri uba ukeneye isukari yo gukoresha,iyo rero utarifashe,isukari mu maraso iragabanyuka,ibi rero bigatuma ubwonko nabwo bubura intungamubiri,bikaba byatera ubwonko kwangirika.

    1. Kunywa itabi,inzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge

    Itabi,inzoga n’ibindi biyobyabwenge bigira uburozi butandukanye,byangiza ibice byinshi mu mubiri ndetse n’ubwonko,kuko bishobora gutera indwara zifata ubwonko nko kwibagirwa cyane (Alzheimer disease),ndetse n’isusumira.

    1. Kunywa ibirimo isukari nyinshi

    Kunywa ibinyobwa birimo amasukari menshi,bituma intungamubiri nka poroteyini zitinjira neza mu mubiri,ibyo rero bikaba byakwangiza ubwonko.

    1. Kudasinzira neza

    Ni byiza gusinzira bihagije kuko gusinzira bituma ubwonko buruhuka,uko umuntu agenda ataruhuka bihagije,bigenda byangiza uturemangingo tw’ubwonko,bityo ubwonko bukaba bwagira ikibazo.

    1. Kuryama ukitwikira mu mutwe

    Burya ngo kuryama nijoro ukwitwikira mu mutwe hose,bituma umwuka mubi (CO2) wiyongera,bikagabanya umwuka mwiza (O2),kubura umwuka mwiza wa O2 rero bikaba byangiza cyane ubwonko.

    1. Gukoresha ubwonko cyane mu gihe urwaye

    Buriya ngo si byiza gukoresha ubwonko cyane iyo wumva urwaye,kuko byangiza ubwonko,nk’igihe urwaye,si byiza kwiga cyane cyangwa kwibanda ku kintu cyane,kuko bianniza ubwonko.
    7. Kuvuga cyane ndetse no gusakuza
    Ni byiza ko niba uri kuganira n’umuntu,ugerageza kuvuga gake gake udasakuza,kuko gusakuza cyane binaniza ubwonko bikaba byatuma ubwonko bwangirika.

    1. Guhumeka imyuka yanduye

    Ubwonko ni igice kinini gikenera umwuka mwiza wa Ogisijeni (Oxygen) mu mubiri,iyo rero uhumetse imyuka mibi nk’imyotsi,imyuka y ;imodoka,bituma umwuka mwiza utagera mu bwonko bigatuma ubwonko bwangirika.

    kwirinda biruta kwivuza .

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo