• theoooooo

    Ibaruwa Theo Bosebabireba yandikiye ubuyobozi bwa ADEPR asaba gukomorerwa ntibwayibonye- VIDEO

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 14, 2019

    Ubuyobozi bw’itorero ADEPR buratangaza ko ibaruwa umuririmbyi akaba n’umuyoboke w’itorero Theo Bosebabireba yabandikiye bayumva mu itangazamakuru ko batigeze bayibona Ku wa 30 ukuboza 2017 nibwo binyuze mu buyobozi bw’umudugudu wa […]




    Ubuyobozi bw’itorero ADEPR buratangaza ko ibaruwa umuririmbyi akaba n’umuyoboke w’itorero Theo Bosebabireba yabandikiye bayumva mu itangazamakuru ko batigeze bayibona

    Ku wa 30 ukuboza 2017 nibwo binyuze mu buyobozi bw’umudugudu wa kicukiro Shell paruwasi ya kicukiro ururembo rw’umujyi wa Kigali mu itorero ADEPR byatangajwe ko uyu muhanzi ahagaritswe mu bikorwa byose by’itorero kubera ibyaha by’ubusambanyi yaregwaga.

    Nyuma y’amzei 19 ahagaritswe ku wa 01 Kanama 2019 Uwiringiyimana Théogène uzwi nka Theo Bosebabireba yasohoye ibaruwa yandikiye umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero asaba gukomorerwa anagaragaza ingorane arimo guterwa n’uku guhagarikwa mu mirimo y’itorero.

    Amwe mu magambo agragaza gahinda ke yagize ati” Bwana Muvugizi, mbandikiye uru rwandiko rufunguye mbasaba gukomorerwa ku burenganzira umunyetorero wa ADEPR yemererwa n’amategeko yayo ayigenga. Hamwe n’ibyo Muvugizi, mpangayikishijwe nuko kugeza ubu nandika uru rwandiko hashize amezi 19 ntashobora kujya ku igaburo (Ifunguro ryera), kugira imirimo y’ubugingo nkora (nko gushima mu ruhamegutanga 1/10, gusengera ibyifuzo binyuranye mu materaniro). Ibyo bikaba byaratewe no guhagarikwa mu mudugudu mbarizwamo wa Kicukiro/Shell guhera tariki 07/01/2018 ubwo byatangarizwaga mu iteraniro mu ruhame.”

    t1

    t2
    Ibaruwa Bosebabireba yandikiye ubuyobozi bw’itorero

    Nyuma y’ibi byose ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko iyi baruwa itarabagera ho ko nabo bayumva mu itangazamakuru.

    Rev.Karangwa john washinjwaga na Theo ko ariwe wahagaritse ukubabarirwa kwe mu gihe ku mudugudu bari bamuhaye imbabazi nyuma yo gusuzuma imyitwarire ye,avuga ko iyi baruwa batigeze bayibona kandi ko ibyo uyu muhanzi avuga atari byo.

     

    Aganira na Samedi Detante yagize ati “Ndumva iyo baruwa ntarayibona kandi maze iminsi mu biro nkora. Ntekereza ko nabo dukorana ntawe urayibona, biratangaje ukuntu yayise ibaruwa ifunguye tukayibona mu itangazamakuru atandikiye umushumba wa Paruwasi niba koko yararenganye, ntiyandikire uw’akarere cyangwa uw’Ururembo ndetse natwe tukaba turi kubyumva mu itangazamakuru.”

    Yakomeje ati “Niba ari na we ubivuga byaba atari ukuri kuko mu buzima bw’itorero abo dukomorera ni abapasitori umuntu utari umupasitori ntabwo izina rye rihaza nta n’ubwo rinagomba kuhaza kubera ko ntacyo ashinzwe mu itorero.

    Uyu muvugizi wungirtije yavuze ko Theo ari umuririmbyi bidashoboka ko yajyana ikibazo cye mu buzima bw’itorero kuko bo bakira ibibazo by’abaPasitori n’abandi bajuririra ibyemezo bafatiwe.

    Ati “Ni umuririmbyi nk’abandi, akomorerwa n’umudugudu na Paruwasi twebwe ntabwo izina rye rigomba kuza rwose. Twebwe amazina twakiriye y’abantu bari barahagaritswe bagombaga gukomorerwa bari abapasiteri bonyine. Kereka ahubwo iyo ari umukirisito ujuriye avuga ko bamurenganyije ashaka ko tumurenganura.”

    john
    Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bwa ADEPR

    Rev.Karangwa john yavuze ko ibyo kuba umudugudu waragishije inama komite nyobozi akaba ariwe ufata icyemezo cyo kutabarira  Theo atari byo.

    Ati “Nawe urabyumva ko umudugudu utaza kugisha inama muri biro nyobozi ya ADEPR usimbutse paruwasi, akarere cyangwa rejiyo; ibyo ntibishoboka. Uje no kuyigisha iwacu waba warengereye.”

    Uwiringiyimana Theogene  wakunzwe mu ndirimbo nka “Ikiza urubwa,kubita utababrira,yitwa ndiho n’izindi agiye kumara imyaka 2 mu bihano bitamwemerera kugira igikorwa akora mu itorero ibintu avuga ko byatumye akena k’uburyo yimutse mu Rwanda akajya muri Uganda gushakira yo ubuzima.

    john-
    Rev.karangwa John avuga ko ibyo Theo Bosebabireba avuga atari byo
    theo
    Theo Bosebabireba yakeneshejwe no kuba yarahagaritswe mu itorero

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo