• poster(1)

    Holy Nation Choir yateguye igitaramo cy’amateka cyatumiwemo Papi Claver na korari Shalom ya Nyarugenge

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 13, 2019

    Ku cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2019,I Kigali harabera igitaramo cy’amateka cyateguwe na Korari Holy Nation yo muri ADEPR Gatenga cyiswe YADAH LIVE CONCERT.Ni igitaramo giteganijwe kubera muri Dove Hotel […]




    Ku cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2019,I Kigali harabera igitaramo cy’amateka cyateguwe na Korari Holy Nation yo muri ADEPR Gatenga cyiswe YADAH LIVE CONCERT.Ni igitaramo giteganijwe kubera muri Dove Hotel Kigali guhera saa saba z’amanywa.

    maxresdefault

    Ni igitaramo cyatumiwemo umuramyi Papi Claver wa ADEPR Ntora ndetse n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya ADEPR Ntora,ndetse Korari Shalom,imwe mu zikunzwe cyane muri iki gihe muri ADEPR.

    Uretse abaririmbyi kandi ,iki gitaramo cyatumiwemo Rev.Karuranga Euphrem ,Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda ari nawe uzabagezaho ijambo ry’Imana.

    Ni igitaramo kandi kizafatirwamo amashusho y’indirimbo zitandukanye za korari Holy Nation hifashishijwe uburyo bwa Live.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, bw’iyi korari  bwavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kuramya Imana byuzuye ndetse no guca bugufi imbere yayo ikazamurirwa icyubahiro.Iki gitaramo rero ngo kizaba umwa nya mwiza wo kuramya Imana ndetse imitima y’abantu izahembuka bityo ko ntawe ukwiye gucikanwa cyane ko nta giciro kiriho cyo kwinjira.

    poster(1)

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo