• pompi

    Heavenly Melodies Africa iri gutegura  Overflow Africa Worship Conference igiye kuba ku nshuro ya 3

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 19, 2019

    Overflow Africa Worship Conference ni igikorwa cyatangiye kuba bwa mbere mu mwaka wa 2017 kikaba gihuriza hamwe abaririmbyi,abacuranzi,abavugabutumwa n’abandi bafite uruhare mu murimo w’Imana  bakaganira bagahugurana kubyerekeye imigendekere myiza y’umurimo […]




    Overflow Africa Worship Conference ni igikorwa cyatangiye kuba bwa mbere mu mwaka wa 2017 kikaba gihuriza hamwe abaririmbyi,abacuranzi,abavugabutumwa n’abandi bafite uruhare mu murimo w’Imana  bakaganira bagahugurana kubyerekeye imigendekere myiza y’umurimo w’Imana.

    Muri uyu mwaka wa 2019 ‘Overflow Africa Worship Conference igiye kuba ku nshuro ya 3 ikazamara iminsi 3 kuva tariki ya 25 kugeza 27 Kanama  uyu mwaka.

    overflow
    Overflow Africa worship conference igiye kuba kunshuro ya 3

    Fabrice Nzeyimana uyobora Heavenly melodies Africa yabwiye Ibyiringiro.rw ko igitekerezo cya Overflow worship conference Africa cyaje mu mwaka wa 2014 giturutse kuri Album ye yari yakoze yitwaga Over flow.

    Yagize ati”igitekerezo cya Overflow cyaje kubera album nakoze mu  2014 nyuma kwa kundi umuntu arimo gusenga Imana inyereka ko Overflow ari ikintu kinini inanyereka ko Africa dukwiye kureba ukuntu twahurira hamwe tukareba ukuntu twakoresha impano Imana yaduhaye.”

    Fabrice akomeza avuga ko Overflow  worship conference nkuko byagenze mu myaka yashize izaba igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi harimo guhuriza hamwe  abaramyi n’abaPasiteri .

    Ati”Igice cya mbere ni uguhuza aba bantu bose bakora mu bijyanye n’umuziki wo mu rusengero tukabahuza n’abo twita abakozi b’Imana cyangwa abapasiteri.”

    Yongeye ati”Impamvu tubafata tukabahuza ni abantu bakora ibikorwa bisa kuko kuramya si ukuririmba gusa rero tukabahuriza mu mahugurwa tukavugana mo uburyo abapasiteri n’abaririmbyi bakorana ibikorwa byo kuramya byakura mu itorero no mu gihugu ndetse bikagira icyo bifasha mu buzimabw’igihugu tukongera tukabibutsa ko bakorera Imana imwe. ”

    fabrice
    Fabrice Nzeyimana,Umuyobozi wa Heavenly melodies Africa

    Igice cya kabiri mu bigize iki gikorwa harimo kuba nyuma yaya mahugurwa abakristo baturutse mu matorero atandukanye bazajya bahurira mu mugoroba  wo kuramya Imana.

    Uyu mugoroba uzajya uba urimo abagize Heavenly Melodies Africa baturutse  mu bihugu byinshi birimo Burundi, Zambia, Uganda ndetse na Kenya,bamwe mu bazwi bazitabira iki gikorwa harimo umuhanzi Pompi uzazana na mugenzi we Mag 44.

    Hari kandi Rebekah Dawn uzaturuka muri Kenya ufite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’umuziki akaba ari umwarimu n’umuramyi ukomeye ndetse n’umugore ukunzwe cyane muri Uganda witwa Price Love uhimbaza Imana acurangisha igikoresho Gakondo kitwa Harp.

    Overflow Worship Africa conference izabera muri Christian life Assembly Nyarutarama guhera Saa kumi n’ebyiri kugeza Saa tatu z’umugoroba kwinjira ni ubuntu.

    pompi
    Pompi na mugenzi we Mag 44 bazitabira Overflow Africa worship conference y’uyu mwaka
    rebekah daw
    Rebekah Dawn umuhanga mu njyana ya Jazz nawe aza ahari
    price1
    Price Kwagala uzwi nka Price Love nawe azataramira muri Overflow Africa Worship Conference
    ovenn
    Iki gikorwa bwa mbere cyabaye mu 2017

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo