• ry6b0880

    Gutotezwa , kubaho ntanurwara rwo kwishima agira ntibyahagaritse umugabi w’ Imana ku ubuzima bwa Theo bosebabireba .

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne October 26, 2016

    Uwiringiyimana Theogene  bakunze kwita Theo bosebabireba  n’ umuhanzi ufite amateka adasanzwe  acyesha ubuzima butangaje  yagiye acamo  benshi iyo babwumvishe baratangara ,   gutotezwa kubaho  ntanurwara rwo kwishima, guca incuro  nibimwe mu […]




    Uwiringiyimana Theogene  bakunze kwita Theo bosebabireba  n’ umuhanzi ufite amateka adasanzwe  acyesha ubuzima butangaje  yagiye acamo  benshi iyo babwumvishe baratangara ,   gutotezwa kubaho  ntanurwara rwo kwishima, guca incuro  nibimwe mu byaranze ubuzima  bwe     butangaje   ariko  ntibyahagaritse  umugambi w’Imana  kubuzima bwe

    Theo bosebabireba  n’ umuhanzi  uririmba indirimbo zihimabza Imana  mu Rwanda  ubarizwa mu  y’itorero rya Adepr  paruwasi ya Kicukiro  , amaze kuba  icyamamare gikomeye cyane  mu Rwanda  no  mu karere k’ ibiyaga bigari  biciye mu bihangano  bye  bikundwa na benshi  buje ubutumwa buhumuriza  bwibanda kubuzima bwa burimunsi bwa muntu  ,no kugukomera kw’ Imana  mu ubuzima  bwa muntu .   nkuko  abasomyi  b’ urubuga  ibyirirngiro.rw abasomyi   bakomeje  babidusaba   tugiye kubagezaho byinshi  kubuzima   bw’ umuhanzi Theo bosebabireba  n’  inzira y’ inzitane y’ ubuzima  bwe   n’  intandaro  yo kuba icyamamare.

    3.IBYIRIi 2 4

    Umuhanzi  Uwiringiyimana Theogene  bakunze kwita  Theo Bosebabireba yavutse ku itariki 3 Nyakanga 1977, avukira ahahoze hitwa i Kibungo ubu ni mu Karere ka Kayonza mu Cyinzovu. Ubu atuye i Kigali ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

    Nyuma  imyaka micye  avutse   yatangiye  guhura   n’  ubuzima bubi  bw’  ibibazo burimo kuba  mu inzu ya nyakatsi ya muvirirngo icyamuababaje   kurushaho  nuko se  yihakanye  nyina  mu magabo ye yadutangarije byinshi  kubuzima bwe  agira ati’ “Nakuriye mu buzima bw’agahinda gusa, nababaye bihagije nkiri muto, iwacu twabaga muri nyakatsi mu buzima bubi cyane. Nacukuraga imisarane, nikoreye imizigo, nahingiye abantu, nabaye umukozi wo mu rugo….”

    Theo Bosebabireba  ubuzima  bwaranushobeye  ababona   umugira  neza  amazana i Kigali bwa mbere mu 1997 aje gukora akazi ko mu rugo gusa ntikamuhiriye kuko yirukanwe rugikubita. Yatonzwe bikomeye n’ubuzima bwo mu mujyi kuko yari amaze imyaka igera kuri 20 aba mu cyaro, aho yari amenyereye cyane guhinga, gucukura imisarane no kwikorera imizigo gusa.

    Image result for theo bosebabireba

    Mu magambo  ye ati” I Kigali nahaje mu bihe bitandukanye nje gushaka ubuzima. Bwa mbere naje nzanwe n’umuntu wanshakiye akazi ko mu rugo, akazi karananiye kuko ubuzima bwo mu cyaro butandukanye n’ubwo mu mujyi. Iwacu nakuze turyama ku musambi ugeretse hejuru y’ibyatsi, twabaga mu nzu y’ibitaka ariko i Kigali nahasanze sima, habaga abasirimu […] Akazi karananiye burundu baranyirukana.”

    2.IBYIRI 1

    Gukora mu rugo byarananiye nsubira mu cyaro , nagiriyeyo ibibazo, ariko nyuma naje kugaruka mara imyaka itatu i Kigali. Nari umuzunguzayi, nacuruzaga imiti y’imbeba, sentoni, imbuma, inshinje, inzembe, ibikwasi…Kugira ngo ugurishe byasabaga gusakuza cyane uvuga urutonde rw’ibyo ufite. Narasakuzaga cyane nkabira ibyuya, bamwe baranyumvaga bagaseka bakansubirishamo kugira ngo baseke gusa.

    Ubuzima bwakomeje kuba   bubi cyane nka kora nta n’inyungu y’amafaranga magana atanu nabonaga ku munsi. Ibyo byarananiye nsubira mu cyaro guhingira abantu, nakomeje ibyo gucukura WC. Ibaze ko hari abo nahingiraga bakanyambura, ubuzima bwakomeje kugenda nabi

    Mu mwaka wa 2003  ubuzima bwarushijeho  kuba ingume  I Kigali biranga nyuma yigihe gito nyina umubyara arapfa asigara arera mushiki we umugwa mu ntege. Icyo gihe ibibazo byarushijeho kwiyongera biturutse ahanini kuri se wabihakanye.

    Mu magambo ye  nikiniga kinshi  yagize ati” Urumva n’ubuzima twabagamo mbere tukibana na mama bwari bubi, amaze gupfa twasigaye twenyine njye na mushiki wanjye muto na we yavukanye ubumuga bwo kutagira amaboko, ibibazo byarushijeho kwiyongera. Uwo Papa na we yakomeje kutwihakana, ibibazo biba byinshi…”

    Mu mihango yo gushyingura nyina wa Theo Bosebabireba byabaye ingorabahizi kubona imbaho zifashishijwe mu gukora isanduku bamushyinguyemo kubera ubukene.

    Ati “Umunsi wo kumushyingura abantu bateranyije amafaranga yo kugura imbaho amafaranga arashira isanduku ntiyuzura, ndibuka ko hari agatebe k’urubaho karekare bunze ku isanduku kugirango umurambo utagaragara, byari ibibazo.”

    Image result for theo bosebabireba

    Yongeraho ati “Ibaze ko mama yapfuye iwacu tutaragira ubushobozi bwo kugura matola yo kuryamaho, twaryamaga ku misambi n’ibirere[by’insina]. Ubuzima bwari bubi bikabije […] Nanjye nta mashuri nagiraga ngo mbe nashaka akazi kazima, nakoraga ibyo byo guca incuro gusa.”

    Ubu buzima bugoye  Theo bosebabireba yaciyemo  ntibwigeze bumwemerera kujya   mu Ishuli ngo yige  nkabandi kuko   yize amashuri atatu abanza ( Primaire) mbere ya Genocide, nubwo  atabashije gukomeza amashuri yafite impano nyinshi   zirimo iyo kwiga no  gukina umupira

    Iminsi yarakomeje iricuma aza gushaka umugore  mu magambo ye  yagize ati” Naje gushaka umugore, icyo gihe nabwo nari muto, kwari ugushaka uwo dufatanya ibibazo, wumve ko nakoze ubukwe

    nta n’ibihumbi 20 mfite. Njya mvuga ibibazo byanjye bamwe nkumva ntibabyumva neza ariko ni gutyo.

    Nyuma nagarutse i Kigali bwa gatatu, naje noneho nje gucuruza ikarito. Nacuruzaga za bombo n’utundi nk’utwo, nakoreraga hariya ku Kicukiro. Kugira ngo uzunguke byasabaga kwitanga, icyo nibuka ni uko nigeze kumara imyaka ibiri ndya ubugari saa sita na nimugoroba ku buryo ubu nabuhuzwe, sinabutamira. Ubwo nashakaga uko nunguka.

    Icyo gihe ni nabwo watangiye gukora umuziki se?

    T.B: Oya, ni ibibazo gusa nabagamo. Ntabwo nakoraga umuziki, naracuruzaga gusa ahubwo ibyo nari maze kugeraho abajura bahise babyiba ndongera nsigarana ubusa. Icyo gihe nibwo natangiye kujya mu byumba by’amasengesho, nashaka kumva ijambo rimpumuriza, nirirwaga nsenga, nkajya mu materaniro kenshi, mbese nahindutse umukirisitu ukomeye.

    Hanyuma iby’umuziki biza bite?

    T.B: Abajura banyibye muri Gicurasi 2006, iby’umuziki byo nabitangiye neza muri Nzeri icyo gihe. Najyaga ahantu basenga ngasaba gushima mu ndirimbo abantu bakishima byarangira tugataha. Abantu barambwiraga ngo nzi kuririmba, bamwe bangiraga inama ko najya muri studio nkaririmba, ntangira kubitekerezaho.

    Ikigeragezo si karande

    Theo Bosebabireba yishatsemo ubushobozi yinjira muri studio yari iya ADEPR icyo gihe yaririmbye indirimbo ya mbere yitwa ‘Bosebabireba’ n’urundi rukurikirane rw’indirimbo zari zigize album yahereyeho yise ‘Ibigeragezo si karande’.

    Iyi album amaze kuyisohora abakirisitu mu nsengero zitandukanye batangiye kumutumira akabaririmba bakamuhemba ari naho yakuye ubushobozi bwo kwishyura studio yamukoreye indirimbo.

    Ati “Icyo gihe sinongeye kuryama, nafatiyeho ndakora cyane, album ya kabiri isohotse nahise nzana madamu n’umwana umwe twari dufite icyo gihe. Ndakomeza kugeza ubu nagiriyemo umugisha ubuzima butangira kuba bwiza.”

    Ngo mbere yo kuririmba wanywaga ibiyobyabwenge?

    T.B: Ibiyobyabwenge narabinyoye kandi ibikomeye byose, nageze ku rwego rwo kunywa lisansi ngotomera nk’amazi, nabikoze rimwe rizima mpita nsara mbona n’ibimenyetso. Ibyo biyobyabwenge byose nabirekeye icya rimwe, ubu n’inzoga sinayisomaho.

    Ntabwo wasoma ku nzoga? Kandi narabonye inkuru ko wambuye umucuruzi w’akabari?

    T.B: Ibyo ni ukunsebya, ni satani ukoresha abo bantu ngo bansebye hanyuma nanjye nte umutwe njye kuburana na bo. Imana yambujije kujya mpangana na bene abo bantu, ni inzira satani akoresha kugira ngo nsubire gucukura imisarane.

    Kugeza ubu umuziki waguhaye iki?

    T.B: Ni byinshi, umuziki naboneyemo umugisha. Muri 2010 umuntu Kigali yaramunaniye ansaba kumugurira akazu yabagamo, nagurishije imodoka ebyiri nari ntunze ngura iyo nzu. Nyuma nashatse udufaranga ndayivugurura ubu nyituyemo.

    2.IBYIRI 1

    Ni byinshi nabonye, umuziki urantunze n’umuryango kandi tubayeho neza. Mfite abana batandatu, abakuru bariga mu mashuri yigenga kandi ahenze. Nungutse byinshi rwose.

    Iyo nzu wayiguze angahe ko numva ari nini?

    T.B: Nyigura bwa mbere namuhaye miliyoni zirindwi, ariko narayivuguruye, ubu sinamenya agaciro ifite. Naje no kongeraho izindi annex esheshatu, ubu ni igipangu kinini cyane.

    Icyo gipangu cyose ugiye nko kukigurisha waca angahe?

    T.B: Ntabwo namenya ayo naca kuko sindatekereza kuhagurisha ariko ni hanini cyane. Na we umva ahantu nkubwira ko ari hanini cyane! Izo nzu esheshatu zirakodeshwa kandi imwe bampa ibihumbi 70, ni hanini pe. Inyuma hari indi sambu nini.

    Mu mafaranga yavanye mu muziki, Theo Bosebabireba yubakiye imiryango inzu nziza imiryango itatu itaragiraga aho kwikinga ndetse afite n’abandi bantu benshi afasha ariko ntabishyire mu itangazamakuru.

    Imiryango myinshi y’iwabo mu cyaro ahitwa Cyinzovu ayifasha kwikura mu bukene, bamwe abaha igishoro bagatangira ubucuruzi buciriritse abandi akabafasha gukemura ibibazo bitandukanye by’ubuzima.

    Kuki usigaye uba cyane muri Uganda?

    T.B: Ntabwo ari ukuhakunda, hariya mpafite inshuti, ni naho nkorera umuziki kenshi, abantu ba hariya bakora neza. Ikindi kandi mbafite abantu benshi bantumira mu bitaramo bakishyura amafaranga menshi nanjye ngahembwa neza ngataha.

    Numvise bavuga ko Museveni yaguhaye isambu?

    T.B: Oya nta sambu yampaye, ibyo ntabwo ari byo. Nta kintu yampaye, ariko hari abantu bampaye inka, bamwe bazimpereye inaha abandi bazivunjamo amafaranga.

    Nsigaye mbona uririmba no kuri politiki, urayikunda?

    T.B: Ibyo bintu ndabikunda cyane, n’iyo ngira amahirwe yo kwiga ni byo nari kwiga. Iyo nza kuba narize ubu nagakwiye kuba nicaye mu Nteko Ishinga amategeko, numva ari nayo mpamvu nsigaye ncishamo nkaririmba nko ku banyapolitiki ariko mu buryo bwiza.\

    src: igihe

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo