• okopu

    Ghana: Samuel Opoku wamamaye muri Gospel y’Afurika yatawe muri yombi azira kuvuga ko avura SIDA

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 25, 2019

    Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,Samuel Opoku wamenyekanye ku izina rya Brother Sammy ubu ari mu maboko ya Polisi mu mujyi wa Kumasi,uyu mugabo arazirakuvuga ko avura […]




    Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,Samuel Opoku wamenyekanye ku izina rya Brother Sammy ubu ari mu maboko ya Polisi mu mujyi wa Kumasi,uyu mugabo arazirakuvuga ko avura indwara zikomeye zirimo na SIDA.

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kamena 2019,nibwo uyu mugabo w’imyaka 40 yatawe muri yombi bitegetswe n’urwego rushinzwe imiti muri Ghana,Brother Sammy yagiye agaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga afite amazi avuga ko ayo mazi year.

    Uyu mugabo yahamyaga ko aya mazi ye afite ubushobozi bwo kuvura indwara nyinshi zirimo Virus itera SIDA,Diyabete,Kanseri n’izindi.sibyo gusa kuko uyu mugabo we yahamyaga ko iyi miti ye imaze kuvura abantu bagera kuri 50 n’ubwo nta n’umwe wari wagaragara yemera ko yavuwe n’uyu mugabo.

    Bwana James Lartey,uyobora urwego rushinzwe ibiribwa n’imiti avuga ko usibye ko bitanemewe ko umuntu yagurisha ibintu nk’ibi batakomeza kwihanganira umuntu ubeshya ngo avura indwara nk’izi.

    Agize ati”Ntidushobora gukomeza kwemera umuntu wamamaza abeshya avuga ko avura SIDA,Diyabete na Kanseri.”

    Nyuma yo gutabwa muri yombi n’imiti ye yafatiriwe,mu gihe Polisi igikora Iperereza.

    Muri  iyi minsi hari indwara zibyorezo nyinshi hakunze kumvikana abantu bigamba ko bafite ubushobozi bwo kuvura izi ndwara ziba zarananiranye yewe zimwe zitarabonerwa umuti  nka SIDA.

    sammy
    Brother Sammy uvuga ko avura SIDA

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo