• 0x2a2237-933501552733434

    Gentil Misigaro yasabye anakwa Rhoda Mugiraneza mu birori binogeye ijisho – Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 16, 2019

    Nyumwa y’ iminsi 5 gusa yanditse amateka mu gitaramo cy’  amateka yakoreye mu Rwanda , umuhanzi Gentil Misigaro  yasabye anakwa  inkshuti ye  bakundaye kuva mu bwana  Rhoda Mugiraneza  kuri uyu […]




    Nyumwa y’ iminsi 5 gusa yanditse amateka mu gitaramo cy’  amateka yakoreye mu Rwanda , umuhanzi Gentil Misigaro  yasabye anakwa  inkshuti ye  bakundaye kuva mu bwana  Rhoda Mugiraneza  kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe  2019

    GENT

    Umuhanzi , umucuranzi  , umuramyi Gentil Misigaro   nkuko aherutse gutumira inshuti ze n’ amafana be mu gitaramo cy’ amataeka aherutse gukora  yise Hri Imnaraga tour Rwanda  tariki ya 10 werurwe 2019 , uyu munsi tariki ya 16 Werurwe 2019  inkoko yabaye ariyo ngoma  ahagana saa tatu n’igice  za mugitondo ku musozi wa Reberero [Heaven Garden] mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali nibwo   hatangiye   ibirori  byo Gusaba no Gukwa

    Amakuru agera ku kinyamakuru ibyirirngiro .rw avuko    umukunzi wa  Gentil Misagaro  yihebeye ariwe  Rhoda Mugiraneza   amuzi kuva mu bwana ndetse ko bakundanye  ko bakundanye igihe kinini    ,doreko ubwo  uyu muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana  ukorera muzika ye mu gihugu cya Canada  yakunze  kugenda  agaragara  mu mafoto arikumwe n’ umukunzi we  bishimanye   cyane  n’  umunezero usanzwe uhamya urukundo  rudashira bafitanye ,  byongeya kandi gushimangirwa  igihe  Gentil Misigaro asesekara mu Rwanda tariki ya 01 werurwe 2019 akamwakirana  urugwiro rukomeye  cyane.

    Ibi  birori byo Gusaba  no gukwa  byaranzwe  by’ Umuhanzi Gentil Misigaro  byagaragayemo ibyamamare  bitandukanye muri Muzika  ya Gospel mu Rwanda  birimo nka , Serge Iyamuremye  Patient Bizimana, Aime Uwimana , Deo Munyakazi

    Gentil Misigaro n’ umukunzi we Rhoda Mugiraneza

    Gentil Misigaro n’ umukunzi we  Rhoda Mugiraneza   bagragaye bagaragiwe  nabamwe  mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda nka Serge Iyamuremye , Patient Bizimana , n’  umuhanzi  Adrien Migaro wahagaragaye ari  Parin wa Gentil Misigaro

    0x2a2237-933501552733434

    0x2a2237-933501552733434

     

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo