• 47341747821_a9377729d3_b

    Gentil Misigaro mu ndirimbo zikumbuza abantu Ijuru, yanditse amateka mu gitaramo “Hari imbaraga Tour Rwanda “-Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 11, 2019

    Kuri iki cyumweru tariki 10 werurwe 2019 , umuhanzi Gentil Misigaro ukorera  muzika  ye  mu gihugu cya Canada  yanditse  amateka atazibagira mu mitima y’ abanyarwanda  ubwo  yataramiraga mu Rwanda nyuma […]




    Kuri iki cyumweru tariki 10 werurwe 2019 , umuhanzi Gentil Misigaro ukorera  muzika  ye  mu gihugu cya Canada  yanditse  amateka atazibagira mu mitima y’ abanyarwanda  ubwo  yataramiraga mu Rwanda nyuma y’ imyaka 15 yaramaze atahagera  mu gitaramo yise “Hari imbaraga Tour Rwanda”  yariribyemo indirimbo zikumbuza abantu ijuru.

    47341747821_a9377729d3_b

    Iki gitaramo  cyabereye mu Mujyi wa Kigali ahagana  mu isaha y’ isaa kumi 16h00 z’ umugoroba  muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) {Camp Kigali}  , iki gitaramo yafatanyije n’ n’abahanzi ndetse n’amatsinda atandukanye arimo nka  Shining Stars y’i Masoro, Alarm Ministries, Bosco Nshuti, Aime Uwimana, Evens Jelly, Adrien Misigaro

    Igitaramo  “Hari Imbaraga Tour  Rwanda “ Gentil Misigaro yabanje gukorera muri Amerika , Canada  aza gusoreza mu  Rwanda  aho yerekanye ubuhanga bukomeye  mu miririmbire  ,  mu gucuranga  byumwihariko abaitabiriye iki  gitaramo bakozwe  ku mitima ni indirimbo zikubuza  abantu ijuru aho yaririmbye  nka Umbereye maso’ yafatanyije na Ndatabaye Nice, ‘Hano ku Isi’ Hari  imbaraga ,  buri munsi ,

    indirimbo yise   Biratungana  ikunzwe mu buryo bukomye  agiye  kuyiririmba  yabanje gutangariza abaraho ko  iyi ndirimbo yayihawe  nyuma yuko abonye igitangaza  Imana yakore  imukiza indwara ikomeye yararwaye  aho   muganga  yari yamuhaye  gahunda yo  kubagwa aza  gusengerwa aho yararwariye  yiserako akize   umuganga aje kumubwira ko agomba kubagwa arabihakana   muganga amusaba  ko yakongera akamupima   , bamupima  kenshi basanga  yakize  …..

    Gentil Misigaro aririmba arihamwe na Shekinnah worship Team Masoro

    bituma  ahimba  igira iti :” sinzi uko ubigenza  sinzi uko ubikora  gusa icyo nzi nuko  iyo utegetse  biratunga ……… iyi ndirimbo yakoze ku mitima benshi ndetse   Gentil Misigaro yageze hagati azagusaba   abantu bifuza   gukizwa   bareboneka arabatuza  umbare utari muto  bakira agakiza

     

    Iki gitaramo Hari imbaraga Tour  cyagaragayemo udushya twinshi aho abaje baherekejwe  Gentil Misigaro  baje ari abavandimwe   bose baririmbana  nawe  , yerekanye  umukunzi we bagiye kurushinga vuba  , yagaragaye  acurangisha gitari n’ amenyo  ibintu byatunguye benshi , igitaramo cyaritabiriwe kuburyo bukomeye

    Igitaramo ” Hari imbaraga Tour ” cyaritabiriwe kurwego rwo hejuru
    Gentil Misigaro yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gucura Gitari

    Gentil Misigaro yaririmbanye na mushikiwe Nice

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo