• cropped-why-do-we-worship-hillsong-collected

    Gasabo:Yikubise hasi ubwo yarari mu rusengero ahita apfa

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 7, 2019

    Uwimana Anne Marie wasengeraga mu Itorero Communauté Méthodiste-Unie Internationale ryo mu Murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali , yaguye mu rusengero ubwo yarimo kuririmba ahimbaza Imana, […]




    Uwimana Anne Marie wasengeraga mu Itorero Communauté Méthodiste-Unie Internationale ryo mu Murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali , yaguye mu rusengero ubwo yarimo kuririmba ahimbaza Imana, ahita ashiramo umwuka.

    Nkuko tubieksha Iyobokamana.com,Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu ubwo abakirisitu bari mu masengesho muri uru rusengero ruherereye mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu masengeesho asanzwe aba mu minsi y’imibyizi.

    Uwimana Anne Marie wari kumwe n’abandi barimo baririmbira Imana banayitambira, nibwo yikubise hasi ahita apfa.

    Abasenganaga na nyakwigendera batangaje ko uwo munsi yaje gusenga ari muzima nta kibazo na gito afite.

    Bavuga ko nabo ruriya rupfu rwabaciyemo igikuba kuko ngo yikubise hasi arimo kubyina ahita shiramo umwuka atyo.

    Umukozi w’Akagari ka Kagugu ushinzwe Iterambere, Nzajyibwami Etienne, yavuze ko nta kibazo kizwi uyu mugore yari afite, ahubwo abo basenganaga na bo batunguwe.

    Ati “Yarimo asenga ahagurutse n’abandi barimo guhimbaza ahita yikubita hasi arapfa. Turacyakurikirana ngo tumenye icyateye urupfu rwe.”

    Nzajyibwami yakomeje avuga ko n’umugabo we yahageze akemeza ko nta kibazo yari asanzwe afite.

    Akenshi na kesnhi hakunze kuvugwa impfu zitunguranye,gusa bikunze kugarukwa ho cyane ko hari igihe umuntu agendana ikibazo cy’ubuzima cyangwa indwara umuntu atazi.

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo