• gabby

    Gabby Kamanzi yasohoye indirimbo nshya yise’Ewe Mungu’

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 25, 2019

    Nyuma y’iminsi micye ateguje abakunzi be indirimbo ye nshya ‘Ewe Mungu’, kuri ubu Gaby Kamanzi yamaze kuyishyira hanze ndetse yasohokanye n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo ni imwe mu zizaba ziri kuri […]




    Nyuma y’iminsi micye ateguje abakunzi be indirimbo ye nshya ‘Ewe Mungu’, kuri ubu Gaby Kamanzi yamaze kuyishyira hanze ndetse yasohokanye n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo ni imwe mu zizaba ziri kuri album ya kabiri ya Gaby Kamanzi nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Moriah Entertainment ifasha uyu muhanzikazi mu muziki.

    Gaby Irene Kamanzi akunzwe cyane mu ndirimbo ‘Arankunda’. Muri iyi minsi ahugiye cyane mu gukora album ye ya kabiri azamurika mu mpera z’uyu mwaka. Iyi ndirimbo ye nshya iri kuri album ye ya kabiri, iri mu rurimi rw’Igiswahili. Ni indirimbo yakoreye abakunzi be bari mu Rwanda, mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abandi bose bumva uru rurimi.

    Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Didier Touch mu gihe amashusho yayo yafashwe ndetse agatunganywa na Bob Chris Raheem ukorera mu Ikuzo Studios. Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi mu bakunzi ba Gaby Kamanzi n’abandi bose bamenye amakuru y’uko agiye kuyibagezaho.

    kuri ubu Gabby Kamanzi ari ku urutonde rw’abaramyi bazaririmba mu giterane cy’iminsi itatu cyiswe ‘Overflow Worship Conference’ aho azahurira mo n’abaramyi bakomeye muri Afurika nka Racheal Nanyangwe Kabeba na Pompi na Mag44 bo muri Zambia, Rebekah Dawn wo muri Kenya na Price Kwagala wo muri Uganda wamamaye nka Price Love.

    ewe



    Leave a Reply


    Ibitekerezo