• NOTRE DAME

    France : Cathédrale Notre-Dame de Paris imaze imyaka 850 yafashwe n’ inkongi y’ umuriro ibabaza benshi – Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 17, 2019

    Cathédrale Notre-Dame de Paris ibarizwa mu mujyi rwagati  w’ umurwa mukuru w’ igihugu gikomeye ku isi   ,  u Bufaransa  yafashwe n’ ikongi y’ umuriro ukomeye ,  hangirika byimshi  birimo nk’ […]




    Cathédrale Notre-Dame de Paris ibarizwa mu mujyi rwagati  w’ umurwa mukuru w’ igihugu gikomeye ku isi   ,  u Bufaransa  yafashwe n’ ikongi y’ umuriro ukomeye ,  hangirika byimshi  birimo nk’ igisenge cyose  n’ ibindi bice biyigize

    Iyi kiliziya ( urusengero )  rwari rubumbatiye amateka akomeye   dore  ko ari  imwe  muri kiliziya zari zubashywe  cyane  ku Isi byumwihariko mu  kumugabane w’  u Burayi  aho rwasurwaga nabamucyerarugendo benshi  bavuye hirya no hino ku Isi

    Iyi  nyubako ya kiliziya  byameyekanye ko  yafashwe n’ inkongi y’ umuriro ahagana isaa 6: 50 z’  umugoroba   tariki ya 15 Mata 2019  aho hagaragaye imyotsi  myinshi mu kirere  cy’ umurwa mukuru w’ igihugu cy’  U bufaransa  ariwo Paris.

    Iyi  nyubako  ifite ibintu bitangaze cyane bituma isurwa cyane ku isi muri byo wavuga nko kuba  imaze imyaka myinshi isaaga 850 , imirimo yo kiuyubaka yatwate  imyaka 182  aho yatangiwe kubakwa guhera mu mwaka wa 1163  irimo yo kuyuba irangira 1345. Iyi Kiliziya ibitse amateka menshi y’imyaka hafi igihumbi y’umujyi wa Paris n’u Bufaransa muri rusange kuko ariho Napoleon yimikiwe.

    Itsinda rishinzwe kuzimya umuriro ryahise ritabara. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu y’uyu muriro, gusa harakekwa ko waba ufitanye isano n’imirimo yo gusana igice cyo hejuru cy’iyi cathédrale imaze iminsi ikorwa.

    Iyi Cathédrale ifashwe n’inkongi mu gihe Kiliziya Gatolika ku isi yose yatangiye icyumweru gitagatifu kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika.

    Imibare igaragaza ko nibura iyi nyubako isurwa na ba mukerarugendo miliyoni 13 buri mwaka. Ifite umunara ureshya na metero 69 n’inzogera 13 zose zitwa Emmanuel.

    Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ari ibyago bikomeye cyane ku Bufaransa bwose, ndetse iyi nkongi ituma asubika ijambo yagombaga kuvugira kuri Televiziyo abwira abamaze igihe bigaragambya mu mihanda yo mu Bufaransa.

    Ubwo yasuraga iyi Cathédrale, Macron yavuze ko ‘yari inyubako y’abaturage b’u Bufaransa bose’, yizeza ko izongera ikubakwa bafatanyije. Yashimiye umurava w’abakoze ibikorwa by’ubutabazi bakazimya iyi nkongi itaratwika hose.

    Umwami w’u Bwongereza, Henry VI, yayise Umwami w’u Bufaransa mu ntambara y’iminsi 100. Iyi nyubako ntabwo yari ibitse amateka ya Kiliziya Gatolika gusa kuko no mu mpinduramatwara y’u Bufaransa, yahinduwe ububiko bw’ibiribwa na divayi.

    Iyi Kiliziya isurwa n’abantu bagera kuri miliyoni 13 buri mwaka, ikaba irusha umunara wa Eiffel. UNESCO yayishyize mu murage w’Isi. Igisenge cyahiye cyari gikozwe n’ibiti hafi ya cyose ariko ibiba imbere muri kiliziya byari byakuwemo irimo gusanwa.

    Amafoto

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

    IBYIRINGIRO.RW


    Leave a Reply


    Ibitekerezo