• 53218998_1229486003884357_7835171334714818560_n

    Ev.Uwagaba Caleb yibutse umufasha we Sabine ku munsi bizihizaho isabukuru y’ umwaka 1 bamaze bakoze ubukwe anatangaza amagambo akomeye kuri we – Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 3, 2019

    Umuvugabutumwa  uwagaba  Caleb  kuri iki cyumweru tariki ya 03/werurwe / 2019  n’  umunsi uvuze byinshi kubuzima  bwa Caleb  n’ umuryango  we , aho  bizihiza isabukuru y’ umwaka umwe  amaze ashakanye […]




    Umuvugabutumwa  uwagaba  Caleb  kuri iki cyumweru tariki ya 03/werurwe / 2019  n’  umunsi uvuze byinshi kubuzima  bwa Caleb  n’ umuryango  we , aho  bizihiza isabukuru y’ umwaka umwe  amaze ashakanye n’ umufasha we nyakwigengera Sabine  , aho yamugeneye  ubutumwa  bukomeye  anamusezeranya byinshi   birimo ko azusa ikivi cye  yasize  atarangije .

    53218998_1229486003884357_7835171334714818560_n
    Umuvugabutumwa Uwagaba Joseph Caleb ashyira indabo ku imva y’ umufashawe ku itariki bakoreyeho ubukwe

    Uwagaba Joseph Caleb  n’ umukirisito  mu itorero rya Bethesida  Holly  church azwicyane  mu Ruganda rw’  umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda  aho akunda gufasha  abahanzi  benshi  muryo butandukanye ,   ku itariki 03 werurwe 2018  nibwo  Caleb   na Mucyo Sabine bambikanye  impeta  y’ urudashira  .   umufashawe azakwitaba Imana bamaranye amazi 7  gusa , kuri iki  cyumweru  tariki 03 werurwe 2019  yibutse  umufashawe  Mucyo sabine  anatangaza amagambo akomeye  amabwira  ko amakumbuye cyane , anamubwirako yatangiye kwakira   no kwemera  gucishwamo amasezerano ye yose kugeza asohoye .

    Image may contain: 2 people

    Mubutumwa  yanyujije kuru kuta rwe  bwite rwa Instagrame  na Facebook  mu magambo ye  yagize ati :”it’s our wedding anniversary 03/03 umwaka urashize erega ibihe birihuta, umwaka ushizee nkiki gihe twarimo dutera Story n’inshuti zanjye tumaze gutegura uko umunsi uri bugende, nyamara ntitwari tuziko ibyo dutegura bizaba amateka ninzibutso zahashize!!

    Ubu rero Mucyo wanjye yasanze Umuremyi we !! Ndagukumbuye nibyo ndetse cyane, Honey ariko burya hashimwe Imana yanshoboje ku kwakira no gucishwamo amasezerano yawe yose kugeza asohoye wakundaga kumbwira ko Imana yagusezeranije kuzagira ubukwe bwiza ndizera ko wa bubonye bwari bwiza cyane !! nabatakuzi Imana yabateyemo umutima wo kugushyigikira ngo isohoze ibyo yakubwiye mwiherereye !! Iruhukire tekana abo wasize tuzahora twibuka uwo wariwe kuritwe !! Intasyo z’umugabo wawe, abavandimwe, inshuti turagukumbuye !!! It’s our day Bae.”

    Image may contain: flower

    Kuri uyu munsi  tariki   ya 03  werurwe  2019  umuvugabutumwa Uwagaba Joseph Caleb   yagiye gushyira  indabo ku imva y’ umufashawe  aherekejwe n’ inshuti na bavandimwe

    AMAFOTO

    Image may contain: 3 people, people smiling, people standing

    Image may contain: 3 people, people standing

    Image may contain: 3 people, people smiling, people standing

    Image may contain: 4 people, including Uwagaba Joseph Caleb, people smiling, people standing

     

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo