• Billy Graham

    Ev. Billy Graham asanga Siyansi n’iyobokamana bitagombye gukimbirana.

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne October 25, 2016

    Ukuri guhari ni uko Siyansi (science) n’imyizerere (faith) byombi byuzuzanya, ndetse nta n’amakimbirane yakabaye hagati ya Siyansi nyayo n’iyobokamana nyakuri. Byombi, bitanga umusingi buri wese yakubakiraho mu myizerere no mu […]




    Ukuri guhari ni uko Siyansi (science) n’imyizerere (faith) byombi byuzuzanya, ndetse nta n’amakimbirane yakabaye hagati ya Siyansi nyayo n’iyobokamana nyakuri. Byombi, bitanga umusingi buri wese yakubakiraho mu myizerere no mu mibereho ya buri munsi.

    Billy Graham
    Billy Graham

    Igihe umusiyantifike witwa Galileo, ugereranywa na Se wa Siyansi y’igezweho muri iki gihe, yavumburaga ko isi izenguruka izuba aho kuvuga izuba ari ryo rizengruka isi, ibi bamwe mu bayobozi bemera Imana bahise babyamaganira kure ndetse ntibyanabashimisha kuko bari bafite ukundi babiterezaga. Gusa ariko, byaje kurangira bose biyunze.

    Kuva ubwo, twashimishijwe n’uko Siyansi nyayo ifite aho ihuriye n’iyobokamana ryimbitse. Niyo mpamvu, Ubukristo babushakiye igisobanuro bavuga ko ngo irenze Siyansi.  Hejuru ya Siyansi hari undi muhanda munini ugera ku ku kuri nyako. Yesu Kristo ni we Kuri, kandi dusobanukirwa ukuri nyako binyuze mu mibanire tugira na na we (Yesu). Nta na kimwe Siyansi izavumbura kirenze igitangaza cy’Imana.O

    “Kandi ihishura ibihishwe by’ahatagerwa, izi n’ibyo mu mwijima, umucyo ubana na yo.”-Daniel 2:22.

     

    IBYIRIRNGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo