• pastor-wilson-eric-8833571555342538

    Dore impamvu ikomeye yatumye Pastor Bugembe atarashaka kugeza aya magingo

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 9, 2019

    Umuhanzi ukomeye mu karere Pastor Bugembe Wilson ukomoka mu gihugu cya Uganda yatangaje impamvu ikomeye y’igikomere yagize mu rukundo kigatuma kugeza ubu ataratekereza gushing urugo nubwo amaze gukura. Pastor Bugembe […]




    Umuhanzi ukomeye mu karere Pastor Bugembe Wilson ukomoka mu gihugu cya Uganda yatangaje impamvu ikomeye y’igikomere yagize mu rukundo kigatuma kugeza ubu ataratekereza gushing urugo nubwo amaze gukura.

    Pastor Bugembe ni umushumba mukuru w’itorero   Light the World Ministries church aheruste ku bwira televiziyo NBS y’iwabo muri Uganda ko mu byatumye atinda gushaka ari umukobwa yeretse urukundo undi akamufata nk’umunyamitwe.

    PastorBugembe-703x422

    Muri iki kiganiro Pastor Bugembe yagiranaga n’umunyamakuru w’iyi televiziyo yabajijwe niba yarigeze guhura n’umukobwa akamubabariza umutima.

    Bugembe yahise asubiza ati“Egoko none se ubwo urumva ari iyihe mpamvu yatumye kugeza uyu munsi ntarashaka?…narabimubwiye amfata nk’umutekamitwe agira ndamubeshya.”

    Akomeza avuga ukuntu habuze gato ngo umutima we uhagarare nyuma y’uko uyu mukobwa amubwiye ko bidashoboka gukomeza inzira y’urukundo bari bamaze mo igihe gito.

    Pastor Bugembe ati” yaransobanuriye ambwira ko tutakomeza gukundana …yambwiye gutyo nari ngiye gupfa, numvaga ngiye gupfa, mbese habuze gato ngo mpfe”

    Pastor Bugembe atangaza ko akimara kubwirwa ayo magambo yabwiye umukobwa ngo amubabarire mu minota 15 araba amugeze ho muri Amerika(aho uwo mukobwa atuye) ngo apfukame amusabe imbabazi.

    Uyu muhanzi akaba n’umuvugabutumwa ntiyigeze atangaza amazina y’uyu mukobwa wamuteye indobo yewe n’igihe byabereye ntiyabigarutse ho cyane kuko yahise yihanganisha umuhanzi mwene wabo Eddy kenzo nawe uherutse gutabwa n’umugore akisangira undi mugabo.

    Pastor Wilson Bugembe w’imyaka 35 kugeza ubu nta mugore afite ndetse nta n’umwana afite gusa hagiye humvikana abagore bamushinja ko yabateye inda we aakvuiga ko ari abashaka kumuharabika.uyu muhanzi uherutse gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya Kingdom of God Ministries afite ikigo cy’imfubyi arera zigera ku 100.

    buge
    Ubwo aheruka mu Rwanda

    http://ibyiringiro.rw/ibyo-utamenye-ku-buzima-bwumuhanzi-akaba-na-pasteri-wilson-bugembe/

    Yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka Wanaaza ft Rhoda K, Mukama njagala kumanya, Ebintu bya Mukama bibuza buza, Ani?, Tembeya Njiri, Bamuyita Yesu, Amen, Ojanga nosaba ft Bobi Wine, Yellow (Yabaswaza).



    Leave a Reply


    Ibitekerezo