• gabby

    Dore ikosa rikomeye Gabby Kamanzi yakoze mu bwana bwe atazigera yibagirwa

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 14, 2019

    Umuramyi umaze igihe kinini mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda,Gabby Kamanzi yavuze ikosa ajya yibuka agaseka mu buto bwe ubwo  yari mu mashuri abanza. Ibi yabihishuye […]




    Umuramyi umaze igihe kinini mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda,Gabby Kamanzi yavuze ikosa ajya yibuka agaseka mu buto bwe ubwo  yari mu mashuri abanza.

    Ibi yabihishuye mu kiganiro na Igihe ubwo yavugaga ko ubusanzwe mu buto bwe yitondaga atakubaganga nkuko bimenyerewe ku bandi bana baba bakiri batoya.

    Yagize ati”Nari umwana mwiza nta bintu bibi mu by’ukuri naritondaga sinakuganaga nk’abandi bana ngo usange ndwana kurwana byoi narabyangaga  cyane nabonaga ari ibintu bibi,ikindoi kintu kugira inshuti mbi gusa hari ikintu njya nibuka ngaseka.”

    gabby

    Kamanzi avuga ko ku ishuri ryabo aho yigaga mu mashuri abanza bagira umuntu wari ushinzwe kuvuza inzogera ngo habe ho igikorwa runaka kujya cyangwa kuva gukina,gutaha se n’ibindi bikorwa gusa ngo yaje gukora ikosa yohejwe n’umwana w’inshuti ye maze akora ikosa ryatumye ahanwa kuri ubu akab aryibuka akiseka.

    Ati”Twakundaga kujyendana mu mashuri abanza nko mu wa kabiri cyangwa mu gatatu …. Nuko uwo mwana w’inshuti yange aranshuka arambwira ati gabby genda uvuze inzogera (kandi amasaha ataragera) .”

    Akomeza avuga ko amaze kuvuza inzogera aabntu bose abonabarahagaze bibaza ubikoze nawe atangira kurira nk’ikimenyetso cyo kwicuza yibaza impamvu abikoze  gusa nashimira Imana ko atigeze akora ibintu bibi  mu bwana bwe.

    “icyo nicyo kintu na nubu iyo nkibutse nshimira Imana ko ntigeze nkora ibintu bibi nk’abandi bana”.

    Gabby yemeza ko yakuze yanga  kubeshya dore ko yakijijwe akiri mutoya muri segonderi ibi byatumaga aabna bagenzi be rimwe na rimwe bamwishisha kuko atashoboraga kukwereka cyangwa kukubwira ibisubizo mu gihe cy’ibizamini kuburyo nawe atashobora gukopera cyangwa kubaza ibisubizo mu rwego rwo kuba umunyakuri.

    Gabby Kamanzi  amaze igihe muri Gospel Nyarwanda akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka”Amahoro,wowe,Arankunda,Ewe mungu n’izindi.”

    kamanzi
    Gabby Kamanzi ngo nta muntu yashoboraga kwereka mu kizamini ku ishuri


    Leave a Reply


    Ibitekerezo