• danny3-5319191553693639

    Danny uherutse gushyira hanze indirimbo nshya akomeje imyiteguro yo kumurika Album ye ya mbere

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 21, 2019

    Umuramyi Danny Mutabazi akomeje imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere’’Calvary Album Launch”’  giteganyjwe kuba tariki ya 02 Kamena 2019 muri Dove Hotel. Ubwo yaherukaga gusohora indirimbo  Amarira y’ibyishimo […]




    Umuramyi Danny Mutabazi akomeje imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere’’Calvary Album Launch”’  giteganyjwe kuba tariki ya 02 Kamena 2019 muri Dove Hotel.

    Ubwo yaherukaga gusohora indirimbo  Amarira y’ibyishimo akaba ari nayo nshya afite twaramwegereye atubwira k’ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo.

    Yagize ati « Iyi ni indirimbo nshya nasohoye mbere yuko nkora Launch ndikwitegura ,iyi ndirimbo nayise Amarira y’Ibyishimo Ubutumwa buyigize nukwibutsa abantu ko ubwami bw’Imana bwegereje ko bakwiye kwitegura no kuba maso’’.

    Akomeza avuga ko iyi ndirmbo yayisohoye agamije kugira ngo abakunzi be bakomeze baryoherwe n’ibihangano bye anabakumbuza ibyo abahishiye muri iki gitarmo gisigaje imnsi ibarirwa ku ntoki ngo kibe.

    Danny Mutabazi uzwi mu ndirimbo ‘Calvary’, ‘Ntiwanyihakanye’, ‘Binkoze ku Mutima’ n’izindi, ubu ari  mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Simon Kabera, korali Siloam ya ADEPR Kumukenke na Shalom choir ya ADEPR Nyarugenge,akaba asaba abakunzi be gukomeza kuryoherwa n’iyi ndirimbo nshya no kuzaza kumushyigikira ku munsi w’igitaramo.

    danny3-5319191553693639
    Iki gitaramo cyatumiwe mo Siloam choir n’abandi baramyi batandukanye
    dany
    Danny arasaba abakunzi be gukomeza kumva iyi ndirimbo

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo