• 45308227_293895411255324_6342294355621316468_n

    Danny Mutabazi yasoye indirimbo nshya yise “ Ufite uwo mwana “ anatangaza byinshi kuri Album yitegura gushyira ahagaragara – AUDIO

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 11, 2019

    Danny Mutabazi  n’ umuhanzi uririrmba indirimbo zihimbaza Imana  mu Rwanda  ubarizwa mu itorero ry’ ADEPR  arakataje  mu gukora umurimo yahamagariwe wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana , ubu yamaze gushyira  ahagaragara  […]




    Danny Mutabazi  n’ umuhanzi uririrmba indirimbo zihimbaza Imana  mu Rwanda  ubarizwa mu itorero ry’ ADEPR  arakataje  mu gukora umurimo yahamagariwe wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana , ubu yamaze gushyira  ahagaragara  indirimbo  nshya  yise “Ufite  uwo   mwana”  izagaragara kuri   Album  ari gutegura  gushyira ahagaragara .

    45308227_293895411255324_6342294355621316468_n
    Danny Mutabazi n’ umuhanzi uririrmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda ubarizwa mu itorero ry’ ADEPR

     

    umuhanzi Danny Mutabazi yamenyekanye mu ndirimbo nka  Calvaly , binkoze ku mutima , Ntiyasinziriye , Ineza yawe , Ntiwanyihakanye  yashyize hanze  indirimbo   nshya  yise “  ufite  uwo mwana ikubiye mo ubutumwa  buhamagarira  abatuye  isi  kwimakaza Yesu mu mitima  yabo  akababera  umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwabo  akabayobora akabaha imbaraga  zo kurwanya ibibarwanya

    jjj

    Aganira  n’ umunyamakuru wa IBYIRINGIRO.RW yamutangarije ko  indirimbo  yise “ Ufite  uwo mwana “  ikubiyemo ubutumwa bwo gukundisha abantu  Yesu  Kristo . Mu magambo ye  yagize ati” iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buburira abatarakizwa  ngo bahinduke rwose    n’’ amanyenye  Yesu kristo cg abancitse  intege  ngo  basubizwemo  imbaraga  n’ ibyiringiro bishya no kubibutsako nyuma y’ ubuzima bwa gukizwa neza hari ubundi buzima  bw’ iteka tuzabamo .”

    Image result for danny mutabazi
    Umuhanzi DANNY Mutabazi washyize ahagaragara indirimbo nshya

     

    Yakomeje amubaza  ibijya  n’ ibijyanye  no guhyira ahagaragara Album  ye ya mbere yagize ati:” imyiteguro  imeze neza ubu  namaza  gutangaza  itariki izaba tariki  2  n’ intego y’ ijamabo  ry’ Imana tuzagenderaho  namaze  kuyibona  iri mu 1 abakorinto  1:18  havugango   ijambo ry’ umusaraba  kubarimbuka ni urupfu ariko  kuri twebwe abakizwa n’  imbaraga z’ Imana ,  ubu n’ indirimbo zizajya kuri Album zamaze kurangira  ubu  ndikunoza imyiteguro “.

    kk

    Yasoje  atumira abakunzi be  anabasaba  gukomeza  kumushyigikira no  ku musengera  ngo azabane n’ Imana  mu bikorwa akomeje gukora .

    KANDA  HANO UBASHE  KWIYUMVIRA INDIRIMBO NSHYA NA DANNYA MUTABAZI YISE ” UFITE  UWO MWANA”

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo