• china-christian-children-04

    China: Mu mashuri abana bari kwigishwa kwanga Ubukristu

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 25, 2019

    Ababyeyi b’abakristu bahangayikishijwe n’amasomo abana babo bari guhabwa n’abarimu babatoza kwanga Imana rurema waremye byose no kutemera ubukristu bakaba ho nta myizerere bagira. Nkuko tubikesha ikinyamakuru Christian post na Bitter […]




    Ababyeyi b’abakristu bahangayikishijwe n’amasomo abana babo bari guhabwa n’abarimu babatoza kwanga Imana rurema waremye byose no kutemera ubukristu bakaba ho nta myizerere bagira.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru Christian post na Bitter Winter gikunze guharanira ubwigenge n’uburenganzira bw’abakristu mu bushinwa  ngo kuva umwaka ushize hashyizwe ho amabwiriza mashya agenga ibikorwa by’Iyobokama amashuri amwe n’amwe yatangiye gutoza abana  kwitandukanya n’ubukristu.

    Ngo bigendanye no kuba amashuri agenzurwa na Leta igendera ku matwara ya Gikomisite,ubu abana barasabwa gutangira kwibaza ku myemerere y’ababyeyi babo ndetse bakabimenyesha ubuyobozi b’ubegereye.

    Ibi byiganje cyane mu mashuri yo mu ntara ya Hebei aho abarimu bakunze gutambutsa inyigisho mu magambo no mu mashusho bagaragaza ko nta kiza cy’Ubukristu ndetse n’Iyobokamana muri rusange.

    Umwe mu babyeyi yabwiye iki Kinyamakuru ati”Umwana wange yarambwiye ko mwarimu wabo yababwiye ko  ubukristu atari ikintu cyiza.”

    china-christian-children-03
    Ababyeyi bahangayikishijwe no kwangishwa ubukristu ku abana babo

    Undi mubyeyi yavuze ko yasanganye umwana we igitabo kirimo amatwara yo kurwanya ubukristu bimutera ubwoba kugeza ubwo ahishe ibintu byose byatuma umwana we amenya ko ari umukristu mu rwego rwo kugirango umwana we atamurakarira.

    Akomeza agira ati”Nyuma y’ukwezi ibyo bibaye umwana yasanze agapapuro mu gikapu cyange kavuga ubukristu afata icyuma cyo mu gikoni aragapfumagura bivuze ngo ntashaka ko mba umukristu.”

    Akomeza avuga mbere y’uko umwana we ajya kwishuri yari yaramutoje kubaha Imana ndetse amwigisha ibyiza bya yo ariko nyuma yo kugera kwishuri umwana yarahindutse.

    Amabwiriza mashya ngo avuga ko nta muntu wemerewe gukoresha ibijyanye n’Iyobokamana mu bikorwa rusange ndetse yihanangiriza ababyeyi ko nta mwana uri munsi y’Imyaka 18 wemerewe kujya mu nsengero.

    china-christian-children-02
    Abana bari munsi y’imyaka 18 ntibemerewe kujya mu rusengero

    Nkuko  bigaragazwa n’ikigo Cy’Abanyamerika “Open Doors” Ubushinwa buza ku mwanya wa 27 mu guha akato ubukristu.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo