• WhatsApp Image 2019-03-09 at 4.15.29 PM

    CEP INES Ruhengeri bakanguriye abakirisito gusengera abagize itorero ry’ Imana barigutotezwa bazira kirisito Yesu

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 11, 2019

    Aba banyeshuri bibumbiye mu ihuriro ry’abanyeshuri b’aba pantekoti biga muri Kaminuza ya INES Ruhengeri mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda bibumbiye muri Chorale Blessing Key ,Hohma Worship Team […]




    Aba banyeshuri bibumbiye mu ihuriro ry’abanyeshuri b’aba pantekoti biga muri Kaminuza ya INES Ruhengeri mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda bibumbiye muri Chorale Blessing Key ,Hohma Worship Team mu gitaramo  bise  ” ese nimwe mwabyitumye?” bakoze  abasengeye  itorero rya Kirisito muri  iyi minsi  n’ akarengane  gakomeje gukorerwa  ubwoko  bwayo

    WhatsApp Image 2019-03-09 at 4.15.29 PM
    Bashingiye ku ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cya Daniel 3:13-18 aho umwami Nebukadinezari yahamagaye abasore batatu bari banze kwiyandurisha ibyo kurya by’i bwami (Saduraka ,Meshaki na Abedenego) maze arababaza ati: “Ese ni mwe mwabyitumye?”

    Masengesho Jean Claude ni umuyobozi wa CEP-INES Ruhengeri .Yemezako nabo  babonyeko muri iyi minsi bari hafi gusoza amasomo batasoza batongeye gutaramaira abakunzi babo baba abo mu kigo ndetse no hanze mu rwego rwo gukomeza kunihira umurimo w’Imana .

    Yagize ati :”ntabwo twavugako akarengane kabaye kuri ba Daniel karangiye ,hari ibihugu usanga ubwoko bw’Imana bugitotezwa .Niyo mpamvu natwe rero twiyemeje gukomeza amasengesho tunashyira mu biganza abanyeshuri n’abandi muri rusange bakunda umurimo”.

    cep 2
    umuyobozi wa CEP-INES Ruhengeri Masengesho Jean Claude

    Mu ndirimbo zabo zikunzwe nka Mwami Himbazwa ,Twakugereranya nande ? ,Nehemiya ,Twakuvaho tukajya he ? ,…. Blessing Key yataramiye abari aho bataha banezerewe bongeye gusubizwamo imbaraga n’ibyiringiro .
    cep

    Chorale Intumwa yo kuri ADEPR Muhoza yari yaje kwifatanya nabo .Yavuzeko ntako bisa kubona abana b’Imana bateraniye hamwe bavuga Imana .Nabo bakaba bavuzeko ari iby’agaciro kubona abana batekereza gusabira abari kubabazwa hirya no hino bazira Ijambo ry’Imana

    cep 4

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo