• M

    Cape Town : Abaramyi baturuka mu Madini n’Amatorero atandukanye muri South Africa bishyize hamwe mu cyo bise “Global Revival Prayer” bagiye kugaragaza impano zabo mu ijoro ry’ umugoroba wo kuramya Imana

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 23, 2019

    Abaramyi n’ abariribyi mu ndirimbo zihimbaza Imana baturukamu Madini n’Amatorero atandukanye muri South Africa mu mujyi wa Cape Town bishyize hamwe muri gahunda yo kwegeranya imbaraga binyuze muri Global Revival […]




    Abaramyi n’ abariribyi mu ndirimbo zihimbaza Imana baturukamu Madini n’Amatorero atandukanye muri South Africa mu mujyi wa Cape Town bishyize hamwe muri gahunda yo kwegeranya imbaraga binyuze muri Global Revival Prayer aho buri wese azakoresha impano ye  mu bwisanzure  mu gikora  cy’ umugoroba  wo  kuramya uzaba   ku wa Gatanu tariki  ya  8  werurwe 2019

    M

    Abahanzi  n’ abaramyi  baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Africa  babarizwa muri Afurika y’Epfo umujyi wa Cape Town ,aha twavuga Abanyarwanda, Abarundi ndetse n’ abava muri Congo (Congomani) barihuje  nk’ abanyempano  batandukanye   bahuriye muri “Global Revival Prayer” iki akaba ari igikorwa kizahuza Abanyempano benshi batandukanye mu rwego rwo Gukorera mu Bumwe  buzana  ububyutse binyuze mu kwegeranya imbaraga bafite  intego  imwe  yo  gusenga  nkuko ijambo ry’Imana ribisaba muri Efeso 4: 3

    Muri icyo gikorwa cy’ ijoro  ryo kuramya  no  guhimbaza Imana  mu bumwe ,  bitaganyijwe ko kizahuza abakozi b’Imana  batandukanye kuva ku isi hose nkuko byumvikana ku gisobanuro cy’Izina GLOBAL REVIVAL PRAYER hari Abaramyi baturuka mu Matorero atandukanye bahuriye muri worship Team imwe  (Cape Town Worship Team) ku Nshuro yayo ya mbere iri tsinda ngo ryaba rigiye kwatsa umuriro  mu mu ijoro ridasanzwe ryo   kuramaya Imana mu mujyi wa cape Town .

    Mu kiganiro ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW   yagiranye na Prophet Rodriguez umwe mubari hafi yiki gikorwa cyane abajijwe uko iki gitekerezo cyaje yagize ati:” twaricaye n’abandi bakozi b’Imana dusanga dukwiriye guhuza imbaraga kugirango tubashe kuvuga ubutumwa cyane ko nabo twita abapagani iyo babonye turikumwe tuva mu matorero atandukanye barushaho kwakira kristu neza kuko baba babonye ko ku Mana nta mupaka, abantu bashobora gukorera hamwe cyane ko hano ubona ko Ubumwe ari ikintu tudafite kurubu twebwe abitwa ko dukorera Imana “

    M1
    Prophet Rodriguez

    Yakomeje kdi yibutsa ko Imana isaba abantu gukorera mu bumwe ko mu ijuru nta dini rizajyayo uretse abafite umutima wejejwe .

    Uyu mugoroba udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana uzabera muri Cape Town mu gace ka Maitland 245Vootrical Road kuva saa moya zumugoroba kugeza saa yine (19H00Pm-22H00Pm) Kizitabirwa n’Abamwe mu Bakozi b’Imana bamaze kumenyekana mu ruhando rw’ivugabutumwa aha twavuga nka Prophet Eric Uwayesu wagiye akora ibiterane bikomeye  mu Rwanda ,Mozambique,  uburundi,  Uganda ndetse nahandi henshi

    Cape Town Worship Team nk’Itsinda rihuriwemo n’abaririmbyi babahanga baturuka mu matorero atadukanye rishyigikiwe n’Abamwe mu Bashumba b’Amatorero atadukanye nabo Bafite intego nziza yo gukorera mu Bumwe umwe muri abo Bashumba akaba ari nawe uteganijwe kuzigisha ijambo ry’Imana.

    Mu kiganiro n’ umwe mu bayobozi b’Indirimbo abazwa uko imyiteguro imeze Nishimwe Desouza usanzwe ari n’Umuhanzi ku giti cye yagize ati:”Mbere ya byose ndabanza gushimira Imana ituzaniye iki gikorwa muri cape Town,  Kuruhande rwacu nk’Abaririmbyi  imyiteguro nukuri imeze neza kandi turabishim’Uhoraho ,kandi turizera ko bizobamwo ubwiza bw’Imana imitima ya benshi igahembuka .”

    M4
    Prophet Eric Uwayesu ubarizwa muri Africa y’Epfo

     

    Umunyamakuru wa www.ibyiringiro.rw aganira na  Prophet Eric Uwayesu ubarizwa muri Africa y’Epfo yakomeje yasobabuye  ko “Global Revival Prayer “ari igikorwa cyiza kidashingiye ku idini iryariryo ryose ko imwe mu ntego zayo ari Ahantu heza ho kugaragariza  italanto ya buri wese,  mu gukora ibikorwa bitandukanye by’Urukundo kwigisha Abantu kuva mu byaha no gushishikariza urubyiruko kuva mu biyobyabwenge .

    M3

     

    Mu magambo  ye  yagize ati : “Mbere ya byose turashimira Imana kuko iki gihe kibayeho cyo kuba abakozi b’Imana bashobora gukorera mu bumwe,  Nkuko bigaragara mu Itangiriro 11:1 ubundi isi yari ifite ururimi rumwe niba koko Imana tuvuga, Twigisha,  Duhimbaza ari imwe n’Ijuru tujyamo ari rimwe kuki hatabaho kugira ibikorwa b’Imana bihuza abashumba b’amadini n’Intama bashumbye bagategurira hamwe ikintu kinini nka 2 cg 3 mu mwaka?  Rero Global Revival Prayer ije kugirango yegeranye abakorera Imana my kuri koko kdi birashoboka nubwo bigoye.”

    Yakomeje asobanura ko Ubumwe ari  ikintu kiza gusa kigora abantu benshi ku kigeraho ariko hamwe n’Imana byose bishoboka yongeye kwibutsa ko hari gutegurwa igikorwa ngaruka Mwaka kizajya gihuza Abakozi b’Imana bakomeye ku isi mu kuzana ububyutse binyuze mu bumwe

    M

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo