• papy

    Byamenyekanye Pappy claver azitabira igitaramo cyo kumurika Album ya Danny Mutabazi

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 2, 2019

    Pappy Claver n’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana amaze  ukunzwe cyane   kubera impano ye  yo kuririmba  benshi  nbakunze nka “Ugendane Nanjye”, ‘‘Narakwiboneye’’, ‘‘Uburyohe  n’izindi kuri ubu  byamenyekanye ko […]




    Pappy Claver n’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana amaze  ukunzwe cyane   kubera impano ye  yo kuririmba  benshi  nbakunze nka “Ugendane Nanjye”, ‘‘Narakwiboneye’’, ‘‘Uburyohe  n’izindi kuri ubu  byamenyekanye ko azitabira igitaramo cyo kumurika album y’  umuhanzi  Danny Mutabazi kizabera muri Dove Hotel.

    Image result for papi clever

     

    Mu kiganiro  umuhanzi  Danny Mutabazo yagiranye n’  umunyamakuru wa  IBYIRINGIRO.RW  yamutangarije  icyatumye  atumira umuhanzi  Papie Clever  , yagize ati “Papi clever ari mubo nahisemo kubera ko ari muramyi benshi bafite ubutumwa buhura nicyo nshaka ko Kuri uriya munsi abantu bazumva gusa nuko abaramyi bose utabatumira ku munsi umwe ariko bari benshi nifuzaga gusa ikindi gihe muri abo bandi nkunda nabo tuzakorana” .

    Danny Mutabazi  n’ umuhanzi ukunzwe  n’ abatari bacye   biciye mu ndirimbo  ze  zibanda cyane  ku  ubutumwa buvuga uko yesu yadukunze akatwitangira azamurika album iriho indirimbo 12 arizo Siyoni ,Imbabazi ,Ntacyo bitwaye ,Ngiye kwa Yesu ,Calvary,Nyabihanga,Getsemani ,Ntiyasinziriye , Ineza yawe ,Binkoze ku mutima, Ntiwanyihakanye na Ufite uwo mwana…….

    Iki ni igitaramo cyiswe “Calvary album launch”kizaba tariki ya 02/6/2019 biteganyijwe kizabera muri Dove Hotel ku Gisozi,usibye pappy claver abahanzi n’ama korali atandukanye bazitabira iki gitaramo muri abo harimo Chorale Shalom ADEPR Nyarugenge ,Chorale Siloam ADEPR Kumukenke , Simon KABERA na Pappy Clever . Umuvugabutumwa wuwo munsi azaba ari Pastor Desire HABYARIMANA

    pppp

    Pappy Claver yagiye yitabira ibitamo byishi bikomeye

     

    shalom

    Shalom choir nayo izaza kwifatanya na Danny Mutabazi

     

    danny2-2767421553693620

    Simon Kabera uzwi mu ndirimbo nyishi nka “Hari inshuti” nawe azaba ahari

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo