• albert-4866361566841156

    Bwa mbere mu Rwanda umukozi w’Imana ahamije ko ari umutinganyi

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 28, 2019

    Uwitwa Nabonibo Albert ukomoka mu  karere ka Gicumbi  mu murimo w’Imana akaba ari umuririmbyi yahamije ko ari umutinganyi amaze igihe kinini ariwe ko kandi ashima Imaan ko yamuremye ameze atyo. […]




    Uwitwa Nabonibo Albert ukomoka mu  karere ka Gicumbi  mu murimo w’Imana akaba ari umuririmbyi yahamije ko ari umutinganyi amaze igihe kinini ariwe ko kandi ashima Imaan ko yamuremye ameze atyo.

    Albert Nabonibo azwi mu ndirimbo nka  ‘Umenipenda’, “Sogongera” n’izindi. Yatangiye kumenyekana muri 2014.gusa ubu ntiyari acyumvikana cyane mu kugaruka yagarutse atungura abantu cyane ahamya ko amze igihe aryamana n’abagabo bagenzi be.

    Iyi ni inkuru yatangiye kujya hanze  mu ntangiriro z’iki cyumweru  binyuze mu kiganiro uyu muramyi yagiranye na Umugisha TV (Turaza kwifashisha nibyo yabwiye BBC)avuga uko yatangiye kumva yifuje abasore  bagenzi ubwo yari mu mashuri yisumbuye ndetse ko atanibuka umubare w’abasore bahuje urugwiro muri ubwo buryo kuko ari benshi.

    Ati “Cyane rwose! Sinavuga umubare ariko ni benshi.” Asoje amashuri yisumbuye yatangiye akazi [Atifuje kuvugaho] anemeza ko ari naho yahuriye na benshi mu basore yasanze ari abatinganyi bagirana ibihe byiza.

    Yakomeje agira  ati “Ntangiye kwinjira mu kazi numvise ko noneho ndi ‘umutinganyi’ wuzuye atari ibyo kuvuga ngo ndabishakisha. Numvaga bindimo. Nza kugira amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye b’abatinganyi bitewe n’aho nakoraga.”

    Guhura n’umusore bahuza igitsina si ikibazo kuri we kuko bashobora no kwandikira ku mbuga nkoranyambaga akamenya ko ari mugenzi we cyangwa se ngo bagahurira ahantu ‘hazwi’ basanzwe bahurira akamwishimira.

    alberttttt
    Umuramyi Albert Nabonibo yiyemerera ko amaze igihe ari umutinganyi

    Kuri we avuga ko ubutinganyi mu banyamdini Atari ikibazo  ndetse ko usibye we w’umuririmbyi mu matorero barimo benshi kandi b’ingeri zose yaba abaPasiteri,abaPadiri n’abandi.

    Ati “Barahari benshi ndetse cyane ahubwo! N’uko abantu batinya [kwigaragaza] kubera imyumvire itandukanye, ariko barahari benshi cyane no mu rusengero barimo kuko ni ubuzima busanzwe”.

    Nabonibo avuga ko yumvaga igihe ngo ukuri kujye ahagaragara abantu bamenye ko ibi bihari kandi bisanzwe .

    Ati: “Numva n’abandi bameze nkanjye badakwiye kugira ubwoba, bakwiye kumva ko ari abantu nk’abandi.”

    Nabonibo avuga ko azi neza ko hari benshi batabyakiriye neza ndetse hari abatangiye kumwibasira, ariko ngo nta yandi mahitamo uretse kubana na bo.

    Ati: “Harimo abagutuka, ngo uri ikigoryi, wataye ubwenge, wasaze! Hari n’ababyakira bacye, nkanjye mfite umuvandimwe wanjye wabyakiriye, tubiganiraho akantera na ’courage’”.

    Nabonibo avuga ko nubwo azi neza ko ashobora kutongera gutumirwa kuririmba, ariko we azakomeza gusohora indirimbo z’Imana kandi agakomeza ubuzima.

    Ati: “Byanze bikunze umuntu azabaho, abazabyakira bazabyakira abatazabyakira na bo bazajya bagira ukundi babigenza nta kundi nabigenza kuko sinacika mu bantu, ni ikintu cyo kurwana nacyo buri munsi”.

    Albert ahamya ko we abikora nka Top ni ukuvuga uwiyumva nk;umugabo hakaba hari n’abandi baba biyumva nk’abagore ,abajijwe niba azashaka umugore bisanzwe yirinze kugira icyop abivuga ho avuga ko igihe cyo kubivuga ho kitari cyagera.

    Ubutinganyi ni ikintu cyamaze gufata indi ntera ku isi gusa mu Rwanda nubwo duhereye ku urugero rwa Albert Nabonibo bigaragara ko buhari hari hatarumvikana umuntu uri ku ubutaka bw’u Rwanda wiyemerera ko ari umutinganyi.

    albert-4866361566841156

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo