• WhatsApp Image 2019-09-12 at 9.10.53 PM

    Bwa mbere mu mateka yayo,Korali Intumwazidacogora yo ku Nkombo yataramiye abanya Kigali muri Dove Hotel ihasiga ubuhamya butazibagirana.

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 17, 2019

    Iyi Korali yo mu kirwa cya Nkombo ahitwa ISHYWA yamenyekanye mu myaka yo hambere ku ndirimbo zitandukanye zifite injyana zihariye nk’izitwa :Umwanzi agucira akobo ,Uwiteka aratabara,Mutege amatwi,… Kubera aya mateka […]




    Iyi Korali yo mu kirwa cya Nkombo ahitwa ISHYWA yamenyekanye mu myaka yo hambere ku ndirimbo zitandukanye zifite injyana zihariye nk’izitwa :Umwanzi agucira akobo ,Uwiteka aratabara,Mutege amatwi,…

    WhatsApp Image 2019-09-12 at 9.10.53 PM

    Kubera aya mateka yihariye iyi chorale yakoze kandi iri kure y’umujyi wa Kigali ndetse yemwe mu kirwa ahitaruye abandi,byatumye abantu bo mu mpande zitandukanye z’isi bayikunda ku buryo bayihoza ku mutima.Ibi ni nabyo byateye abo kuri ADEPR Gasave gutumira Intumwazidacogora mu giterane cy’iminsi ibiri cyaberaga kuri ADEPR Gasave ariko nyuma ya saa sita bagakomereza muri Dove Hotel y’itorero ADEPR iherereye ku Gisozi yafi ya Gasave.

    Iki giterane cyatangiye kuwa gatandatu taliki 07 Nzeri gisoza ku cyumweru tariki 08 Nzeri 2019 aho cyasojwe n’igitaramo cy’imbaturamugabo muri Dove Hotel ,cyagejeje mu ma saa yine hafi saa tanu z’ijoro ku cyumweru ku buryo iyi chorale yatashye ikagera iwabo kuwa mbere tariki 09.09.2019 ahagana mu ma saa tanu z’amanywa ubwo bambukaga ikiyaga berekeza ku rusengero rwa ISHYWA.

    Mbere y’uko ibiyereka,abenshi mu bazi neza iyi chorale bemezagako itagifite imbaraga nk’izo yahoranye gusa bakavugako ngo hatabura ibisigisigi.Byatumye baza kuyireba ari benshi maze mu njyana yabo yihariye yo ku Nkombo no hakurwa ku Idjwi no muri za Bukavu barabyina abari muri Dove babakurira ingofero ndetse benshi bemezako iyi chorale itigeze isubira inyuma ahubwo ko ikomeje gukataza.Mu ndirimbo zayo za cyera yongeye kwerekana ubuhanga budasanzwe mu miririmbire ,imicurangire ,imibyinire n’imyambarire.

    WhatsApp Image 2019-09-12 at 9.11.02 PM

    Twegereye umuyobozi wa Chorale Intumwazidacogora bwana UGIRASHEBUJA Remy tumubaza ibanga bakoresha kugirango bakomeze gusigasira umwimerere wabo wa cyera .Yadusubije agira ati:”Byose biva mu gusenga ,gushyira hamwe no kumenya icyo ugamije kugeraho”. Yakomeje avugako nka chorale ibyo bakora byose bahora batekereza ku guhamagarwa kwabo maze ngo bikabarinda kuba batakaza umwimerere wabo kuko ngo bazi aho bavuye kandi bakaba bazi n’aho bagana.

    Bamwe mu bari muri Dove Hotel bavuzeko bataherukaga iyi chorale bakemezako bari baziko yazimye itakibaho.Uwitwa Niyonsenga John yagize ati:”Ntababeshye naje nziko nitemberera bisanzwe ,mpageze nasanze baririmba neza kurusha cyera .Ibi byatumye nicara maze nyoberwa ko ijoro ryageze ku buryo nageze mu ma saa yine z’ijoro”.We na bagenzi be bemejeko iyi chorale yagiye yiyubaka kuri ubu ngo ikaba imaze kuba ubukombe butijyanwa.

    Kayanza Theogene ushinzwe itumanaho muri chorale Intumwazidacogora yo ku Nkombo yabwiye itangazamakuru ko bakomeje ivugabutumwa kuko ngo bafite gahunda yo kongera kuzenguruka igihugu no hanze bavuga Imana kuko ngo ubutumwa bwayo butajya busaza ,anemezako bagiye gukora izindi ndirimbo zizaza zikurikira iza mbere zakunzwe cyane .Tumubajije uko zo zizaba zimeze yavuzeko nabo kugeza uyu munsi batakemeza neza uko zizaza zimeze ariko bavugako Imana yababwiyeko zizaza zifite ubutumwa ,injyana ndetse n’ibindi byuzuza ibyo mu za mbere.Yasabye abakunzi babo kubaba hafi kandi bakareka ubushake bw’Imana bugakora.

    Chorale Intumwazidacogora ni chorale yo ku kirwa cya Nkombo agace gato kitwa ISHYWA ,ikaba yaravutse mu mwaka wa 1981 .Yatangiranye abaririmbyi batarenga 10 ariko kuri ubu ifite abagera ku ijana .Yatangiye ivuza ingoma y’uruhu ariko kuri ubu ikaba imaze kugira ibyuma bya miliyoni zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda .Kuba ngo yaririmbiye muri Dove Hotel bikaba byabateye ishyaka n’ishema kuko ngo nabo batanze amafaranga atari macye kuri iyi nyubako ngo bikaba byari n’ubwa mbere bayiririmbiyemo kuko ngo kuva yatangira gukora ari ubwa mbere bari baje mu ivugabutumwa muri Kigali.

    WhatsApp Image 2019-09-12 at 9.10.58 PM

    WhatsApp Image 2019-09-12 at 9.11.01 PM

    WhatsApp Image 2019-09-12 at 9.11.04 PM

    WhatsApp Image 2019-09-12 at 9.11.00 PM

    WhatsApp Image 2019-09-12 at 9.10.56 PM

    @Flavien NDAGIJIMANA/www.Ibyiringiro.rw



    Leave a Reply


    Ibitekerezo