• gahong

    Bwa mbere Aline Gahongayire yavuze k’ubuhamya bwe bwamuteranyije n’itangazamakuru

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 10, 2019

    Hari hashize iminsi itari mike umuhanzi Aline Gahongayire  ategerejwe ho kugira icyo avuga ku mashusho yagaragaye atanga ubuhamya  k’ubuzima bwe ,aho yaje kuvuga amagambo atarafashwe kimwe mu banyarwanda cyane mu […]




    Hari hashize iminsi itari mike umuhanzi Aline Gahongayire  ategerejwe ho kugira icyo avuga ku mashusho yagaragaye atanga ubuhamya  k’ubuzima bwe ,aho yaje kuvuga amagambo atarafashwe kimwe mu banyarwanda cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ubwo yavugaga ko atari ku rwego rumwe naryo.

    gahong

    Kuri uyu wa gatanu 10 Gicurasi 2019 Aline Gahongayire yagize icyo avuga kuri ariya amagambo ye ,yavuze ko we ntacyo umutima ushinja  ko ikibazo cya imyumvire y’abantu anasaba imbabazi uwaba yarabifashe nabi.

     

    Gahongayire

    Aline Gahongayire ntacyo yicuza ahubwo ikibazo n’uburyo bw’imyumvire

    Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kiss FM Antoinette Niyongira,ubwo uyu munyamakuru yamubaza niba koko yemerako atari ku rwego rumwe n’Itangazamakuru ryo mu Rwanda.

    Aline yagize ati” Iyo nza kuba ntari ku rwego rumwe nabo sinari kubaha indirimbo zanjye, nashakaga gutanga ubutumwa ku bantu bahura n’ibigeragezo… agaciro k’itangazamakuru ndakazi kuko nanjye ndikoramo. Ngiye gusuzugura itangazamakuru ninjye wa mbere naba ngiye kwisuzuguza, kuko uyu munsi nta heza nk’iwacu… Uwaba yarabyumvise nabi, yaba umunyarwanda, yaba umunyamakuru, ambabarire…”

    Antoinette yongeye kumubaza niba hari ikosa yumva yarakoze cyangwa niba hari icyo umutima umushinja ku byo yavuze muri buriya buhamya bwe.

    Aline

    Yasubije ati “Nta kintu na kimwe umutima unshinja, reka nkubwire ahantu hari ikibazo: hari uburyo bwo kuvuga hari n’uburyo bwo kumva… uburyo bw’imyumvire y’abantu, nibwo bushobora kuba bwarakomeretse, ariko njyewe nyir’ukuvuga, navuze nkanjye ariko uwaba uko navuze byarumviswe nabi, ni ukuri ambabarire. Niba byarumviswe neza, Imana imuhe umugisha. Uwabonye short videos (amashusho magufi)  zigenda, namugira inama yo kuzareba video yose kandi ukuri kuzamubatura.”

    kiss

    Aline Gahongayre yarari muri studio za Kiss FM

    Aline Gahongayire akaba azwi nk’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko akaba yaramenyekanye nk’umunyamakuru mu kiganiro kitwa”BE blessed” kuri televiziyo y’igihugu.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo