• thacien

    Butare:Thacien Titus yabateguriye Ivugabutumwa  rikomeye azakorera mo n’ibikorwa by’urukundo- VIDEO

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 12, 2019

    Umuhanzi  uririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda  igiye gukora igitarmo  gikomeye kizamara kimara icyumweru cyose yise ” Thacien Titus Evangelcal Week “ azakorero  igitaramo yise “Ntituzayoba Live concer”.mu Karere ka […]




    Umuhanzi  uririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda  igiye gukora igitarmo  gikomeye kizamara kimara icyumweru cyose yise ” Thacien Titus Evangelcal Week “ azakorero  igitaramo yise “Ntituzayoba Live concer”.mu Karere ka Huye anaremere utishoboye amauhindurire ubuzima

    thacien

    Umuramyi Thacien Titus aratangaza ko agiye gukuora ibiterane bikomeye bigamije gukomeza Ivugabutumwa (yise ” Thacien Titus Evangelcal Week ” )akanakora mo ibikorwa by’urukundo mu ntara y’Amajyepfo.

    Uyu Muhanzi  yadutangarije ko ajya gutekereza kuri iki gikorwa yabonye ko kuririmba bidahagije ahubwo ko Ivugabutumwa rye ryajyana n’imirimo.

    Yagize ati”Nabyiyumvishe mo numva ko kuririmbira abantu indirimbo zihindura bidahagije ahubwo gukora n’imirimo y’ivugabutumwa gusura abarwayi gufasha no kubakira abatishoboye byaba byiza.”

    Akomeza avuga ko iki gikorwa cyiswe”Thacien Titus Evangelical week” kizatangira kuwa mbere tariki 16 Nzeli kigasozwa ku cyumweru tariki ya 22 Nzeli 2019 mu gitaramo kizabera mu mujyi wa Huye kuri ADEPR Taba kiswe Ntituzayoba Live concert.

    tacien
    Tacien Titus yateguriye abanya Butare icyumweru cy’Ivugabutumwa

    Abajijwe impamvu ibi bikorwa atabikoraga mbere Thacien yavuze ko usibye ko mur ino minsi ishize yari ahugijwe no kwita ku muryango  we dore ko aherutse kurushinga yanavuze ko yiyemeje cyangwa yatangiye uburyo bushya bwo gukora Ivugabutumwa bidaheze mu kuririmba no gukora ibitaramo gusa.

    Yagize ati”Ni gahunda nshya nihaye y’uburyo ngomba kujya nkorera mo Imana  bitarangiriye mu kurirmbira abantu ngo bakizwe bitarangiriye mu gukra ibitaramo no kujyana indirimbo ku ma Televiziyo na ma Radiyo no mu kwitwa umuhanzi gusa ahubwo nkagira n’imirimo y’ivugabutumwa. ”

    Yunze mo ati”Rero nashatse ko umusaruro uzajya uva muri izo ndirimbo dore ko mu buryo bw’amafaranga aboneka mu buryo butandukanye haba mu bitaramo n’ahandi  ayo mafaranga rero ntazi umubare navuze ko nzajya nyakusanya nkayakoresha ibikorwa nko gusura abarwayi haba habonetse ubushobozi nkaba nakubakira umuntu”

    KANDA HANO WIREBERE  IKIGANIRO KIRAMBUYE YAGIRANYE N’ ITANGAZAMAKURU

    Thacien yatngaje ko kandi muri iki gikorwa hazatahwa n’inzu yubakiye umuntu utishoboye watawe n’umugabo hanyuma n’imiryango ikamwanga akaba yrabaye ho mu buzima bubabje.

    Thacien Titus akunzwe mu ndirimbo nka”Mpisha mu mababa yawe,Narumiwe,Ntituzayoba yitiriye iki gitaramo ndetse n’izindi” akaba kuri ubu asigaye yibera mu mujyi wa Huye aho akorera imirimo ye yaburi munsi isanzwe imutunga.

    IMG-20190911-WA0038
    Umuvugabutumwa Riziki Chantal niwe uzabwiriza muri iki gitaramo

     

    IMG-20190911-WA0012
    Thacien Titus azafatanya na “Itabaza Choir” yo muri ADEPR Taba

    KANDA HANO WIREBERE  IKIGANIRO KIRAMBUYE YAGIRANYE N’ ITANGAZAMAKURU

     

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo