• 1443299572_brigh_logo

    Bright Patrick yatangaje icyo utazigera yibagirwa mu Myaka 5 ishize akora muzika ya Gospel Hip hop .

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 18, 2017

    Inkingi ya mwamba  ya Hip Hop ya  Gospel  mu Rwanda   Bright Patrick yatangaje icyamubayeho mu myaka  5 ishize akora  umuziki wa Hip hop ya Gospel  yatangije itumva neza  n’ abakristo  […]




    Inkingi ya mwamba  ya Hip Hop ya  Gospel  mu Rwanda   Bright Patrick yatangaje icyamubayeho mu myaka  5 ishize akora  umuziki wa Hip hop ya Gospel  yatangije itumva neza  n’ abakristo  ,n’aba Pasitori  bo mu Rwanda  ariko  ubu  ikaba ari injya  imaze kuyobokwa nabenshi  no kumvikana  ku ma Radio anyuranye ya Gospel n’ andi  atandukanye yo mu gihugu .

    1443299572_brigh_logo

    Bright Patrick  n’  umuhanzi   watangije    Injyana  ya Hip Hop ya Gospel  mu Rwanda  abinyujije  mu butumwa  bwiza bw’ ijambo ry’ Imana  atanga     muri  iyo njyana aho  yatangiriye  ku ndirimbo    yise “ Imbohe”  yakoreye kwa Producer Licky  licky  iyi ndirimbo ikaza kuba imbarutso  yokuzamuka  kwa   muzika ya hip hop ya  Gospel

    Image result for bright patrick

    Benshi mu bahanzi bakibyiruka  n’ abahanzi bakuru bagatangira   gukunda  iyi nyana ya Hip  Hop  ya Gospel  batangira  kuyiha karibu mu  nsengero  na bandi bahanzi batangira  gushirika ubwoba no gushiramanga batangira  kuzirimba akomeza  akorana  abahanzi  indirimbo nawe zirimo iyo yakoranye  na  Jimmy  Claude  , Jimmy Muriho, Asa Jean de Dieu  bise “ Mwihangane “   hakurikiraho  iyo yakoranya na Eddy  Mico  n’  indi yakoranye n’bandi bahanzi  nka  Dominic Nic , na Gaby Kamanzi  bise “ identinty “

    Muri uru rugendo rwose  rwo  gutangiza Hip Hop ya Gospel  mu Rwanda    yanabashije Gutangiza itsinda rya   the “Chrap”  bisobanuye “ Christ Rap “   igizwe n’ abahanzi  abaririmaba   iyi njyana  bagiye bakora  indirimbo zitandukanye  bahuriye  muri  iri tsinda

    Aba bakozi b'Imana bahamya ko nta cyiza nko guhuza imbaraga .
    Itsinda rya The Chrap

    Mu  gitondo  cyo  ku  wa gatanu  tariki   ya  17  Gashyantare  2017  ni  umuhanzi  Bright Patrick  ufatwa nk’ umwami w’ injyana ya Hip  Hop mu Rwanda  yatangaje rimwe mu mabanga akomeye  y’ ubuzima bwe  atazigera yibagirwa muri Muzika ye ryamukoze ku mutima     abicishije   kurukuta  rwa  fecebook  agira ati

    Flash Back Friday, ALMOST 5 YEARS AGO. Hahhh this music of ours holds lots of memories (bad & good) that kept us going, check out this one below

    NJYEWE: Mwiriwe neza, narinzanye ya ndirimbo yanjye nshya nababwiye
    UMUNYAMAKURU: Sawa yimpe, ihangane ndaje gato
    NJYEWE: Ntakibazo (nyuma y’akanya)
    UMUNYAMAKURU: Bright, I’m sorry, nsanze indirimbo yawe itujuje ireme (quality) tugenderaho hano ngo dukine indirimbo, ntabwo byashoboka ko icurangwa.
    NJYEWE: Ehhhhhh ndibaza mu mutima nti “Uwamumenyesha ko 80% y’izo akoresha mu biganira bye ndetse na radio muri rusanjye zakorewe muri studio imwe niyo iyanjye yakorewemo ndetse zikorwa n’umuntu umwe (producer) – maze nkumva.” Gusa ndaruca ndarumira, mfata CD ndashimira, ndikomereza.

    In everything, make sure your part is well played and leave the rest to GOD himself.”

    Image result for bright patrick

    Aho yagaragaje ikiganiro yagiranyanye n’ umunyamakuru  mu myaka 5  ishize ako muzika ihimbaza  Imana akamusubiza agira  ati  “Bright, I’m sorry, nsanze indirimbo yawe itujuje ireme (quality) tugenderaho hano ngo dukine indirimbo, ntabwo byashoboka ko icurangwa” benshi mu babonye ubu  butumwa   bagiye  nabo bavuga ko babayeho  nka  Agaba Joseph we yanditse agira ati

    ahahahaha bro Bright Patrick Mugabe mubyatumye ntibonamo impano yo kuririmba media irimo najyanye indirimbo ebyiri nari nakoreye muri studio yitwa the FOCUS PRO Ndibuka nzikora nibwo Kitoko na Dream boyz bakora indirimbo #BELLA# twakoreye muri studio imwe Gusa nazijyanye kuri radio imwe bansaba gufotoza indamngamutu ID nkanandika ibaruwa isaba ko bazankinira indirimbo ndaheba saho honyine please Radio presenter mwikumva ko industry ya music yuzuye haracyavuka abandi kdi murambure ibiganza mubakire mubandi”  ubu tumwa bwa Bright bukaba bwakoze kuri  benshi babubonye .

     

    Image may contain: 7 people, people smiling

    Kanda  hano wumve cypher  ihuriwemo   n’ abahanzi  bokora Gospel Hip Hop yasize asyize hanze

    Kugeza ubu Bright Patrick  yibera muri  leta zunze ubumwe za  Amerika  muri Canada aho  yasoreje ikiciro cya kaminuza cya Masters degree.

     

     

     

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo