• brian_blesse380c-59b9a

    Brian blessed yashyize hanze indirimbo nshya yise ” Akira” anatangaza ibyo yari ahugiyemo- YUMVE

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 4, 2019

    Brian blessed ni umuramyi wamamaye  cyane   kubera ubuhanga bwe mu kuririmba no kwandika indirimbo zo kuramya no guhimbaza   Imana, zibanda cyane ku   mudiho  gakondo  kuri ubu  yashyize haznze  indirimbo nshya […]




    Brian blessed ni umuramyi wamamaye  cyane   kubera ubuhanga bwe mu kuririmba no kwandika indirimbo zo kuramya no guhimbaza   Imana, zibanda cyane ku   mudiho  gakondo  kuri ubu  yashyize haznze  indirimbo nshya yise”Akira” ikubiye mo ubutumwa bwo gushima Imana azirikana   ibyo Yesu yakoreye  ku musaraba acura abari mu isi    zikuducungura.

    brian_blesse380c-59b9a

    Mu kiganiniro  n’  umunyamakuru wa IBIBYIRINGIRO.RW   amubaza ku butumwa bukubiye mu ndirimbo nshya  yasoho   n’ aho  yaramaze  iminsi ari ?

    Kanda hano wumve indirimbo “Akira”

    Yagize ati” naherukaga  gusohora indirimbo last year muri november, ubundi nkoramo n’ibitaramo  nateguye ku giti cyanjye   nibyo  bantumiye . Nari mpugiye rero mugukora ku ndirimbo nshya zirimo  hari colabo twakoranye na Tonzi na Billy Jakes. n’ indirimbo  nshya   yanjye ubwanjyeYitwa “Akira “ariyo nasohoye  ikaba ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana kuburyo  bukomeye kubwo kuncungura nkaba icyaremwe gishya.”

    brian
    Umuhanzi Brian Blessed

    Brian yakomeje avuga ko abakunzi be  abahishiye ibintu byiza byinshi ati”Abakunzi b’ibihangano byange mbafitiye n’ibindi  bihangano   byiza bizagenda bikurikira ibi . Rero ndimo kubategurira ibintu byiza uhereye no kuri iyi ndirimbo nshya yitwa AKIRA.”

    akira

    Uyu muhanzi ashimira abakunzi be n’abandi bose bakomeza kumutera inkunga anabasaba gukomeza kumuba hafi ,akaba ateganya vuba gusobora n’amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya.

    Kanda hano wumve indirimbo “Akira”

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo