• djessa

    Bishops birukanywe muri Zion temple bashinjwa gushaka guhirika Gitwaza basabye imbabazi

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 9, 2019

    Kuva mu mpera za 2016 kugeza muri 2017 nibwo hatangiye kumvikana umwuka mubi mu itorero Zion Temple aho abari ibyegera by’Umuyobozi Mukuru w’itorero Apotre Dr Paul Gitwaza harimo Bishop Dieudonne […]




    Kuva mu mpera za 2016 kugeza muri 2017 nibwo hatangiye kumvikana umwuka mubi mu itorero Zion Temple aho abari ibyegera by’Umuyobozi Mukuru w’itorero Apotre Dr Paul Gitwaza harimo Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya bari bishyize hamwe mu mugambi wo guhirika Gitwaza ibi byaje kubavira mo guhagarikwa burundu muri Zion Temple.

    djessa

    Mu materaniro yabaye ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017 nibwo Gitwaza yatangaje ko aba ba Bishops bahagaritswe burundu abashinja kumumenyera no kutamwubaha.

    yagize ati: “Hari igihe ubana n’umuntu nta be iki, nta be umukozi, mukaba abavandimwe, uko ni ko nari mbanye n’aba Bishops.… Ikintu cya mbere gikomeye mbona njyewe naba narazize, ni ukumenyerana ntitwubahane kuko numvaga itorero twarigira umuryango. Uyu munsi mpagaze aha nk’umuyobozi wa Zion Temple, mpagaze aha nk’umuntu waciye muri ibi bintu byose ariko nkagerageza gutuza, guceceka no kwihangana no kwirinda kuvugavuga, mpagaze aha ngo mberurire ukuri.

    Apotre Gitwaza nubwo yari amaze kubahagarika yabasabiye umugisha ndetse anaha umugisha itorerro bahise bashing bakaryita  ‘World Revival Centre’ rikorera i Burayi no mu Rwanda ku Kicukiro kuri Sports View Hotel.

    gitwa

    Kuri ubu aba bamaze kubohora imitima yabo basaba imbabazi mu ruhame bavuga ko ari Satani wabateye barahemuka,aba basaba Imana,igihugu,abakristu ndetse na Apotre Gitwaza ko bababarirwa.

    Imbere y’iteraniro mu giterane  Revival Festival cyabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru tariki 04 Kanama 2019,Bishop Djessa Berger yafashe umwanya ahamagara bagenzi be.

    Maze agira ati”Hamwe n’aba bahagaze hano, hari Bishop Dieudonne na Bishop Kaberuka, Imana yo ubwayo izi ibyo twakoze, ntabwo turi abamarayika ariko turabasaba imbabazi, bamwe muri mwebwe muratuzi tutaraba Revival Centre, muratuzi dukorera Imana muri Zion temple hamwe n’abandi bene data…Bamwe muri twebwe Imana ibohereza muri iki gihugu, kwari ukugira ngo dushyire hamwe, tugire ubumwe tubwirize ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ibyo ni byo twakoze imyaka irenga 20.

    Twatangiriye ku karago kugeza mu kwaguka hirya no hino kwa ririya torero (aravuga Zion Temple). Twaje mu gihugu kitari gifite imbaraga kubera amateka yacyo, icyari kituzanye kwari ukubwiriza urukundo, gukunda Imana, gukunda mugenzi wawe, kwiyunga n’Imana no kwiyunga na mugenzi wawe. Imyaka irenze 20 ibyo ni byo twavugaga, kubabarirana, gukundana, kwiyunga, ubwo ni bwo butumwa bw’ibanze bw’ishingiro twari dufite”.

    Bishop Bienvenue uri mu birukanywe

    Bishop Djessa yakomeje agira ati“Ariko umunsi umwe satani yaraje aratwinjirira, ntitwitwaye uko byari bikwiriye imbere y’Imana, imbere yanyu, imbere y’igihugu, imbere y’isi yose. Abakozi b’Imana ntabwo bashwana, n’iyo bagira ibyo batiyumvikanaho baragaruka bakiyunga, bakababarirana, umwenda wanduye bakawufurira mu muryango. Ntabwo batukanira ku ruhimbi, mu itangazamakuru. Ntabwo bagambanirana nta nubwo baca ibyuho mu bantu ngo babarememo ibice byabo, ibyo si byo twari dukwiriye gukora. Ku bw’amahirwe macye ariko twarabikoze”.

    Bishop Djessa nk’uwari uyoboye iki gikorwa cyo gusaba imbabazi yongeye ho ati“Ndasaba Bishop Muya aze hano imbere, na Bishop Bienvenue aze, abo mpamagaye hano imbere bari mu itsinda twitaga iry’abatangizi, ni bo bari ubwonko bw’uriya murimo. Twarabababaje, mutubababarire. Twarabababaje, twabakojeje isoni, kubera imyitwarire yacu, itorero umubiri wa Kristo ryarasuzuguwe muri uyu murwa no muri iki gihugu, twaritanyaguye hagati yacu kurusha n’abatizera, ibyo twigishaga ntabwo ari byo twakoze”.

    djessa1
    Bishop Djessa Berger wasabye imbabazi mu izina rya bagenzi be

    Bishop Djessa yasabye abakristu kumujyanira ubusabe bwe muri Zion temple ndetse avuga ko usibye itorero barasaba imbabazi n’igihugu muri rusange ku bwo gukoza isoni itorero n’umurimo w’Imana.

    Mu minsi ishize Apoter Paul Gitwaza yatanagje ko ibi biri mu bintu byamubabaje kubona abo yafatga nk’umuryango abereye umubyeyi bamuhinduka bakamuharabika yongera ho ko abona yarakoze ikosa ryo kwizera umwana w’umuntu.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo