• NTAYOMBA

    Bishop Ntayomba yavuze inyungu zituruka mu gusura igihugu cya Isiraheli

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 5, 2019

    Bishop Ntayomba Emmanuel umuyobozi mukuru w’itorero Healing Center Church riherereye i Remera akaba n’umuyobozi wungirije w’umuryango Africa Israel Initiative uzwi ho gutegura ingendo zijyana abakristu muri Isiraheli yavuze ku nyungu […]




    Bishop Ntayomba Emmanuel umuyobozi mukuru w’itorero Healing Center Church riherereye i Remera akaba n’umuyobozi wungirije w’umuryango Africa Israel Initiative uzwi ho gutegura ingendo zijyana abakristu muri Isiraheli yavuze ku nyungu nyinshi zibonwa n’umuntu wagiye gusura ubutaka butagatifu bwa Isiraheli.

    NTAYOMBA
    Bishop Ntayomba Emmanuel umuyobozi mukuru w’itorero Healing Center Church

    Ubwo  yari mu giterane cyiswe ’Kigali Jelusalem Summit’ cyaberaga i Remera kuri Healing Center Church yabwiye Isimbi.com ati “iki Ni igiterane gifite insanganyamatsiko iboneka mu Itangiriro 12:3 ahavuga uburyo Imana yahaye umugisha Aburahamu ndetse ko n’uzawumwifuriza wese azahabwa umugisha.”

    Akomeza atangaza ko Africa Israel Initiative ari umuryango watangiriye muri Zambia muri 2012, ukaba ufite intego yo gukundisha abantu igihugu cya Israel. Bajyana abantu muri Israel kabiri mu mwaka cyangwa se rimwe mu mwaka.

    CHRIST

    Bishop Ntayomba Emmanuel umaze kujya muri Israel inshuro zigera kuri 11, yavuze ko hari imigisha myinshi iri mu gusura iki gihugu cya Israel.

    Yagize ati “Impinduka zo ni nyinshi ndetse zinagaragara. Njya muri Israel bwa mbere muri 2008 iri torero ntabwo ari ko ryari rimeze twari dufite abakristo bacyeya nka 20, ubu turi abakristo barenga 1000…Mbona Imana izamura iri torero ku rundi rwego.”

    Mukangamije uzwi nka Mama Uwera umukristo muri Healing Center church yavuze ko kujya muri Israel yabikuyemo inyungu nyinshi. Yavuze ko Israel ivuze ibintu byinshi cyane ku buzima bw’umukristo na cyane ko ari ho hakomoka agakiza.

    Yakomeje atangaza ko kujya muri Israel bifasha umukristo gukura mu buryo bw’umwuka, akaba yarishimiye cyane kugera muri iki gihugu akibonera ibyo yajyaga asoma muri Bibiliya.

    Yagize ati “Nyuma yo gusura iki gihugu, nakiriye impinduka mu buryo bw’umwuka ndetse no mu buryo bw’umubiri. Nakuyeyo amavuta y’umugisha, aya mavuta akaba akora ibitangaza byinshi ku bantu asigwa.”

    Igihugu cya Isiraheli gifatwa nk’ubtaka butagatifu ku bakristu,ariko babuhuriye ho n’Abayisilamu ndetse n’abayahudi dore ko nuri milliyoni 8 z’abantu basura ubu butaka abagera kuri 9o% biganjemo Abayisilamu n’Abayahudi.

     

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo