• child

    Bimwe mu bintu ugomba gutoza abana bawe nk’umukristu

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 6, 2019

    Muri iki gihe kimwe n’isi yose umuryango nyarwanda ufite ikibazo cy’urubyiruko rugendana n’ibigezweho kubera imico itandukanye rugenda rubona,aha twavuga cyane kuba ibikoresho by’Ikoranabuhanga byaratumye uri mu Rwanda bimworohera kubona ibyo […]




    Muri iki gihe kimwe n’isi yose umuryango nyarwanda ufite ikibazo cy’urubyiruko rugendana n’ibigezweho kubera imico itandukanye rugenda rubona,aha twavuga cyane kuba ibikoresho by’Ikoranabuhanga byaratumye uri mu Rwanda bimworohera kubona ibyo umunyamerika abamo rimwe na rimwe hakaba ho kwanduzanya imico n’itari myiza.

    Twifashishije inyandiko zitandukanye n’ibitekerezo by’abahanga,twaje gusanga hari ikintu nyamukuru ushobora gutoza umwana wawe kikamubera inyenyeri imumurikira mu nzira y’ubuzima azacamo yose.

    Umwana wawe ugomba kumutoza kumenya kwifata

    Kumenya kwifata bikubiyemo ibintu byinshi harimo

    -kumenya gutegereza

    -kwirinda gukora ibintu utabanje gutekereza

    -kurangiza akazi wahawe niyo kaba katagushimishije

    -kutishyira imbere

    Abahanga bagaragaza ko abana bazi kwifata, bakunze kunanira ibishuko, kabone niyo baba bumva ko gukora ibyo bintu byabashimisha. Icyakora abana batazi kwifata usanga bakunze ,kuba abanyarugomo,kurwara indwara yo kwiheba,kunywa itabi n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge n’ibindi usanga bigira ingaruka mbi k’ubuzima.

    Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abana batojwe umuco wo kumenya kwifata, iyo bamaze gukura badakunze kurwaragurika no kugira ibibazo by’amafaranga kandi ko bubahiriza amategeko. Ubwo bushakashatsi ni bwo bwatumye umwarimu witwa Angela Duckworth wo muri kaminuza yo muri leta ya Penisilivaniya avuga ati: “Umuco wo kumenya kwifata buri gihe ugira akamaro.”

    Dore ibyagufasha kubatoza umuco wo kwifata

    Niba umuhakaniye ikintu ntukisubireho.

    Muri Matayo 5:37 handitse ngo “Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya.”

    Hari igihe abana biriza, wenda hari n’abandi bantu, kugira ngo barebe ko ababyeyi babo babaha ibyo bifuza. Iyo ababyeyi babo babibemereye, abana babona ko kwiriza bishobora gutuma ababyeyi bahindura imyanzuro bari bafashe.

    Icyakora iyo ababyeyi bativuguruje, bifasha abana babo kumenya ko atari ko buri gihe umuntu abona icyo yifuza. Umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu witwa David Walsh yaranditse ati: “Igitangaje ni uko abantu batojwe umuco wo kumenya kwifata, usanga ari bo bafite ibyishimo. Ubwo rero iyo twumvisha abana bacu ko bashobora kubona ikintu cyose bifuza, tuba tubagirira nabi.”

    Iyo utagiye uha umwana wawe ikintu cyose yifuza, iyo amaze gukura amenya kwifata, urugero nko mu  gihe bamushukishije ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi bikorwa bibi.

    Jya ufasha umwana wawe kumenya ko ibyo akora bigira ingaruka.

    Umwana wawe akwiriye kumenya ko ibyo akora bishobora kumugiraho ingaruka kandi ko iyo atitoje umuco wo kwifata ahura n’ibibazo. Urugero, niba umwana wawe arakazwa n’ubusa, abandi baramwihunza. Icyakora iyo ari umwana uzi kwifata no mu gihe abandi bamwiyenjejeho, cyangwa akaba yihangana aho kubangamira abandi, abantu baramukunda. Jya ufasha umwana wawe kumva ko niyitoza umuco wo kumenya kwifata, bizamugirira akamaro mu buzima bwe.

    Jya ufasha umwana wawe kumenya iby’ingenzi kurusha ibindi.

    Kumenya kwifata si ukwirinda gukora ibintu bibi gusa, ahubwo binakubiyemo gukora iby’ingenzi, kabone niyo kubikora byaba bitagushimishije. Ukwiriye gutoza umwana wawe kumenya ibintu by’ingenzi kurusha ibindi kandi akaba ari byo ashyira mu mwanya wa mbere. Urugero, ashobora kujya abanza gukora umukoro mbere yo gukina.

    Jya ubera umwana wawe urugero rwiza.

    Umwana wawe abona uko witwara iyo hari ikintu cyakurakaje. Ubwo rero, uge umubera urugero rwiza, umwereke ko kumenya kwifata bigirira umuntu akamaro. Urugero, ese iyo umwana wawe akoze ikintu kibi, uhita umurakarira cyangwa ukomeza gutuza?.

    Umuntu ubasha gukorera umwana we ibi akagereka ho no kumukundisha Iman no gusenga ntakabuze aba arera neza kandi umwana aba afite ejo hazaza hatagira amakemwa.

    umunyarwanda yaravuze ngo”Igiti kigororwa kikiri gito”,umwana agomba gutozwa hakiri kare niko kumutegurira ejo hazaza kandi babyeyi mwibuke ko uko umwana wawe yitwara bifite igisobanuro kinini kuwo uri we.

    child
    Igiti kigororwa kikiri gito

    @Ibyiringiro

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo