• benjamin

    Benjamin Dube yemeje ko agiye gutaramira mu Rwanda bimwe mu byerekeye ubuzima bwe

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 14, 2019

    Bonani Benjamin Dube niyo mazina y’amavuko  yavutse tariki ya 23 Mutarama 1962 avukira muri Afurika y’epfo mu mujyi wa Johannesburg , niwe bucura mu bahungu mu bana batanu Rev.Benjamin Dube(Senior)na […]




    Bonani Benjamin Dube niyo mazina y’amavuko  yavutse tariki ya 23 Mutarama 1962 avukira muri Afurika y’epfo mu mujyi wa Johannesburg , niwe bucura mu bahungu mu bana batanu Rev.Benjamin Dube(Senior)na  Mrs Grace Dube babyaye.

    Bishop Benjamin Dube 

    Ku myaka 9 yatangiye gukunda gucuranga gitari biturutse kuri Se wabikoraga nyuma amaze kugeza imyaka 11 atangira kuzajya akubita ingoma ubwo mama we wari umuririmbyi yabaga ari kubatoza kuririmba,yakomeje gucurangana na se waje kwica afite imyaka 14 gusa, ari naho we n’abavandimwe be bakuye igitekerezo cyo kwandika indirmbo bise” Vader vergeef he then”mui rurimi rw’ikidage bisobanuye ngo Data bababarire.

    Benjamin Dube na mama we bakomeje umurimo bagiye bazenguruka ibihugu bitandukanye birimo Ubuholandi kugeza ubwo mu 1980 Dube ashinze itsinda rye aho yigaga ibi byatumye aza gukundwa n’abantu benshi kubera uburyo yari umuhanga mu kuririmba bituma Chicco Twala waririmbaga indirimbo z’Isi amugira umukuru wa Band mu by’amajwi.

    1986 nibwo yatangiye umuhamagaro we muri Minisiteri imwe y’iwabo ahita asohora Album, yise “Holly Spirit”nyuma y’imyaka 2 gusa aza gukora iyitwa Ebenezer yakoranye n’icyamamare mu njyana ya Regae Lucky Philip Dube,.muri icyo gihe yatangiye kujya atumirwa ahantu hakomeye ndetse no mu bitaramo birimo ibyamamare.

    Yakomeje gukora umuziki ari nako yasozaga amasomo y’umuziki mu ishuri rya FUBA Academy in Newtown, Johannesburg,mu 1989 nibwo yasohoye album Love of Africa ikaba ariyo yanyuma yakoreye muri Studio ya Gallo Records yari isanzwe imukorera indirimbo.

    Benjamin Dube Imana yakomeje kumuha umugisha kugeza ubwo agizwe Pasiteri muri Zoe Bible church nyuma y’igihe gito Bishop G.Z Botwana wari umushumba we amenyesha umuryango wa Dube ko Imana yamubwiye ko Benjamin Dube agomba gushing Minisiteri ye ntibyatinze mu kwezi kwa gatatu 1994 Dube ashinga ikitwa High Praise Centre Church.

    Uyu mugabo yakomeje gukoresha imbaraga nyinshi mu murimo w’Imana agenda asohora Album nyinshi zagiye zimuhesha ibihembo bitandukanye birimo ko 2009 yahawe igihembo cy’umuhanzi w’umwaka hiyongera ishimwe ry’umuntu wageze kubikorwa byindashyikirwa mu buizma bwe.

    Dube yatandukanye n’umugore wa mbere bari babyaranye abana 3 ashaka undi nawe baza gutandukana mu mwaka wa 2005 ubwo uyu mugore yaramaze kujomba urufunguzo mu gutwi akakwangiza bikomeye byamuviriye    kumara igihe kinini atumva neza.

    Benjamin Dube afatwa nka se w’abahanzi benshi akaba abana n’abahungu be 4 aribo Mthokozisi Dube , Sihle Dube and Buhle Dube,afite inzu itunganya umuziki yitwa Dube connection,amaze gukora Album zirenga 20 zirimo nka I Feel Like Going On,In His Presence,Worship In His Presence,Oh! Bless Our God,Looking Back n’izindi nyinshi.

    Dube akaba abarirwa mu bakire bo muri Afurika y’Epfo kuko abarirwa umutungo wa milliyoni zirenga 100 z’amadolari.

    Uyu muhanzi akaba na Bishop yagiye ataramira mu bihugu byinshi gusa yarataragera mu Rwanda,tariki 11 Kanama 2019 abanyarwanda bashonje bahishiwe kuko uyu mugabo azaba ari I Kigali mu gitaramo yatumiwe mo na True Promises kikazabera muri Camp Kigali.

    Nkuko yebyemeje mu mashusho yanyjije kuri Instagram ye Dube yagize ati “Nzaza mu gitaramo cya True Worship tariki 11 Kanama 2019. Mfite amatsiko yo kubabona mwese abari mu Rwanda. Imana ibahe umugisha.”

    Benjamin Dube akaba yasoje ararika abanyarwanda kuzaza ari benshi bagahimbaza Imana nkuko yabibahaye nk’impano.

    Benjamin-Dube-and-his-family
    Benjamin Dube ari kumwe n’umuryango we
    Benjamin-Dube-as-a-guitarist-in-his-youth-e1481495746922
    ku myaka 8 gusa yari umuhanga mu gucuranga guitar
    Benjamin-Dubes-parents-granny-Mrs-Grace-Dube-born-02-June-the-late-Reverend-Benjamin-Dube-Senior
    Rev.Benjamin Dube na Mrs Grace Dube ababyeyi ba Bishop Dube
    dube
    Dube Ben agiye kuza mu Rwanda
    True Promises batumiye Benjamin Dube

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo